• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Biyemeje kuvugurura ubuhinzi bwabo nyuma y’urugendoshuri bakoreye muri Expo y’ubuhinzi n’ubworozi

Abahinzi ntangarugero 25 bo mu karere ka Bugesera , Umurenge wa Ngeruka mu Tugali twa Nyakayenzi, Gihembe na Rutonde bafashwa na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali nyuma yo gukora urugendoshuri muri Expo y’ubuhinzi n’ubworozi yabereye ku Murindi wa Kanombe mu mujyi wa Kigali biyemeje gukora ubuhinzi buvuguruye.

Mu buhamya butangwa n’abakoze uru rugendoshuri bavuga ko bungutse byinshi cyane bizabafasha kunoza ubuhinzi bwabo.

Esther Muhayimana avuga ko hari ibyo bakoraga ariko ntibabinoze uko bikwiye ubwenge n’ubumenyi bungukiye ku bahinzi-borozi bagenzi babo bakaba bagiye kubyifashisha bagakora ubuhinzi n’ubworozi bwa kijyambere bwisumbuye kubyo bakoraga.

Ati“Ngiye kujya mpinga imbuto z’indobanure nkoreshe n’ifumbire ijyanye n’ibihingwa ngiye guhinga, nzajya nsiga metero 100 hagati y’igiti cy’urunyanya n’urundi, namenye n’amoko y’imboga ahingwa iwacu mu Bugesera zishobora gutanga umusaruro”.

Muhayimana avuga ko gusiga intera ya metero 100 hagati y’igihingwa n’ikindi bitanga umusaruro ushimishije akavuga ko n’igihe hadutse ikiza cy’imvura cyangwa izuba ibihingwa bibasha kwihangana bigahangana n’imihindagurikire y’ikirere ntibyangirike kuko bidahinze mu bucucike.

Jean Damscene Kuradusenge nawe ni umuhinzi mworozi ntangarugero mu murenge wa Ngeruka mu karere ka Bugesera avuga ko yungukiye byinshi mu rugendo shuri yakoze hamwe na bagenzi be kuko bamenye ko gusiga intera hagati y’igihingwa n’ikindi bituma igihe cyo gutera imiti hakoreshwa mike kandi igakwira hose neza.

Kuradusenge avuga ko bamenye byinshi ku bworozi bw’inkoko n’ingurube kuko batari bazi ko itngo ry’ingurube naryo riterwa intanga kuko bari bazi ko biba ku nka gusa.

Ati “ Twungutse ko iyo ingurube yagaburiwe neza yororoka vuba mu gihe gito ukurikije itagaburiwe neza”.

Ikindi bungutse n’ibijyanye n’imiti iterwa mu myaka wica nkongwa ikunze kwibasira igihingwa cy’ibigori.

Nyuma yo kunguka byinshi aba bahinzi borozi bo mu murenge wa Ngeruka biyemeje gusangiza ubumenyi bagenzi babo batabashije kugera aho expo yabereye kugira ngo bakomeze bafatanye gukora ubuhinzi bwa Kijyambere.

Gatera Gaston Umukozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali avuga ko impamvu bakora urugendoshuri baba bagiye kurahura ubwenge n’ubumenyi butandukanye ku bandi bakora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.

Ati ” Abahinzi nubundi dusanzwe tubafasha kubikora kinyamwuga kandi mu buryo bwa Kijyambere ariko iyo twigiye ku bandi babikora hari icyo twunguka tukakijyana natwe kugira ngo tucyongere mubyo dusanzwe dukora”.

Gatera avuga ko mu rwego rwo kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi bazakomeza kuba hafi y’abagenerwabikorwa bakabafasha kujya bajya no kwigira ku bandi bamaze kugira ubunararibonye muri ibyo bikorwa.

 

 

Leave A Comment