Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda yahaye Padiri Pascal Tuyisenge kuba Padiri Mukuru wa Paruwasi Regina Pacis i Remera, mu gihe Padiri Vedaste Nsengiyumva yagizwe Umuyobozi w’Iseminari Nto ya Mutagatifu Visenti, i Ndera.
Padiri Pascal Tuyisenge asimbuye Padiri Jean Bosco Ntagungira watowe na Papa Francis kuba Umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare asimbuye Mgr Philippe Rukamba uherutse kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.
Tariki 12 Kanama 2024 nibwo Papa Francis yatoreye Padiri Ntagungira Jean Bosco kuba umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare.
Vatikani yatangaje amakuru ko Padiri Ntagungira Jean Bosco wari usanzwe ari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Regina Pacis i Remera asimbuye Myr Filipo Rukamba wari usanzwe ayobora iyi Diyosezi ugiye mukiruhuko cy’izabukuru.
Ubwo hasozwaga inama nyunguranabitekerezo ku komora ibikomere no kwubaka ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa birambye hatangajwe ko tariki ya 05 Ukwakira 2024 Myr Jean Bosco Ntagungira watorewe kuyobora iyi Diyosezi ya Butare azahabwa inkoni y’ubushumba bwo kuyobora iyi Diyosezi.
Myr Jean Bosco Ntagungira watorewe kuyobora iyi Diyosezi ya Butare nawe yitabiriyiye inama y’iminsi itatu yabereye muri Hotel St Familles kuva tariki 26 Kanama 2024 kugera tariki ya 28 Kanama 2024 yateguwe n’inama y’Abepisikopi Gatolika CEPR ibinyujije muri Komisiyo y’ubutabera n’amahoro CEJP.
Ba Musenyeri bombi ubwo bitabiraga inama yateguwe na n’inama y’Abepisikopi Gatolika CEPR
Myr Jean Bosco Ntagungira yaboneyeho umwanya wo gutumira abitabiriye iyi nama kuzajya kwifatanya nawe mu biriro bizaba kuri iyo tariki yo kumwimika.