• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Butamwa TVET School ryabonye umuboyozi mushya

Ishuri ry’imyuga rya Arikidiyosezi ya Kigali Butamwa TVET School ryabonye umuyobozi mushya yitwa Nizeyimana Jean Claude, asimbuye uwari umuyobozi waryo Rwigira Jean Marie Vianny ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Nk’uko bitangazwa n’uwari umuyobozi w’iri shuri Rwigira JMV avuga ko umuboyozi umusimbuye yari asanzwe ari umuyobozi ushinzwe amasomo muri Butamwa VTC.

Ati “ Arabimenyereye azabikora neza ndabyizeye kandi aracyari muto azafatanya n’abandi mu nshingano musigiye”.

Igikorwa cyo gusezera kuri Rwigira JMV cyaranzwe no kumuha impano mu rwego rwo kumushimira imyaka amaze ayobora iri shuri igera kuri 11.

Mu ishuri rya VTC Butamwa hari amashami y’imyuga atandukanye arimo, Gusaka imisatsi, Ubwubatsi, Ubudozi, Gutunganya imisati, Gusudira, Ubudozi bw’inzobere (Fashion Designe).

Mu mashami yose bahiga kuva ku mezi atatu kugera ku mezi atandatu bagahabwa impamayabushobozi ariko mu ishami ry’Ubudozi bw’inzobere (Fashion Designe) bahiga umwaka ndetse ubishaka akaba yakomeza akiga n’imyaka ibiri.

Ikigo cya VTC Butamwa gifite ubushobozi bwo kwakira abana bagera kuri 400 biga bacumbikirwa.

Mu gusezera umuyobozi ucyuye igihe yashimiwe ubwitange bwamuranze bwo gukunda umurirmo ndetse no gukorana neza n’abandi bakozi yayoboraga.

Bamukoreye ibirori byo kumusezeraho 

Padiri mukuru wa Paruwasi Butamwa nawe yifatanyije n’abakozi bo muri iki kigo gusezera kuri Rwigira JMV wari umuyobozi w’iri shuri.

Rwigira avuga ko yishimiye urukundo yaragararijwe nabo bakoranye mu myaka yose yari amaze ari umuyobozi w’iki kigo avuga ko nubwo agiye mu bindi azakomeza kugirana umubano mwiza n’abo ahasize bagikoramo.

 

Leave A Comment