• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Abarezi ba ECD muri Rulindo bahuguwe uko bagomba kwita ku bana bafite ubumuga

Caritas Kigali ku nkunga ya NUDOR, ku bufatanye na MINALOC yahuguye abarezi 10 bo mu marerero yo mu murenge wa Bushoki mu karere ka Rulindo ndetse n’umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge, kuri gahunda ya Tujyanemo no ku iterambere ridaheza rishingiye ku muryango ndetse no guca akarengane n’iheza bikorerwa abana bafite ubumuga.

Umuyobozi w’Ishami ry’imibereho myiza, gufasha n’ubutabazi muri Caritas Kigali Narame Gratia avuga ko intego y’aya mahugurwa ari uguca akarengane n’iheza bikorerwa abana bafite ubumuga.

Ati“Aba barezi nibo babana n’abana bafite ubumuga bakanita kuri aba bana amasaha menshi kubabwira rero uburyo bagomba kumenya uko bagomba kubitaho ni ikintu gikomeye”.

Uretse aya mahugurwa yahawe abarezi 10 bo mu marerero hanahuguwe n’umukozi ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu murenge, kuri gahunda ya Tujyanemo Iterambere ridaheza rishingiye ku muryango, hagamijwe guca akarengane n’iheza bikorerwa abana bafite ubumuga.

Abahuguwe bigishijwe gukangura ubwonko bw’umwana ufite ubumuga hifashishijwe ibikinisho bijyanye n’ubumuga umwana afite.

Uburyo butandukanye bwo kwita ku mwana ufite ubumuga mu rugo mbonezamikurire y’abana bato harimo kumwereka urukundo no kutamurobanura kugira ngo yiyumvemo ko ari mu bandi bana bitume yitinyuka, yiyakire kandi yigirire icyizere.

Abahawe amahugurwa bavuga ko batahanye ubumenyi buhagije bwo kwita ku bana bafite ubumuga bikubiye mu ngingo esheshatu z’imbonezamikurire y’abana bato zirimo Uburezi, Ubuzima, Imirire, Isuku, Umutekano, Gukangura ubwonko.

Ndayambaje Jean Damascene umukozi w’akarere ka Rulindo ushinzwe gukurikirana Ingo Mbonezamikurire y’abana bato no gukurikirana Uburenganzira no Kurinda umwana ukorera ku rwego rw’Akarere yashimye uruhare rwa Caritas Kigali mu kwita ku bana cyane abafite ubumuga.

Ati“Caritas Kigali ifatanya n’akarere ka Rulindo kurwanya igwingira mu bana bato ndetse no kwita ku marerero kandi impinduka ziragaragara kuko ababyeyi ubwabo bahinduye imyumvire ndetse ubona ko byatangiye gutanga umusaruro”.

Ndayambaje avuga ko amahugurwa nk’aya yungura ubumenyi abarezi bakamenya uko bita ku bana bafite ubumuga neza hatabayemo kubahutaza.

 

 

Leave A Comment