Mgr Edouard SINAYOBYE Umwepisikopi wa Diyosezi ya Cyangugu mu kiganiro yatanze tariki 27 Kanama 2024 ku nzira yo gukira ibikomere yagaragaje ko kwiyunga biri mu nzira eshatu kandi zuzuzanya.
Uburyo bwa mbere ni ukwiyunga ku giti cyawe, Kwiyunga mu muryango mugari no Kwiyunga n’Imana.
Izi nzira eshatu Mgr Sinayobye yagaragaje ko abantu bashobora kuzikoresha komorana ibikomere no kwiyunga mu bumwe no mu budaheranwa gikirisitu .
Ati “Imbabazi zibohora kandi zigatanga ubwingenge binyuze mu kugerageza umwitozo wo gutanga imbabazi (experience du pardon ).
Mgr Sinayobye avuga ko abantu benshi usanga badashobora kwiyunga n’abandi batariyunga ubwabo.
Kugira ngo umuntu yiyunge nuko aba ashobora gutera intambwe yo kumva agomba kugira uruhare rwo kwakira amateka ye akaabana nayo ndetse akayakira.
Icyo gihe bimufasha no kwakira uje amusanga amusaba imbabazi kuko aba yaramaze kwiyakira we ubwe.
Iyo abantu bamaze kwiyunga baba bashobora no kwiyunga n’Imana kuko hagati yabo nta nkomyi n’imbogamizi baba bagifite zo kwegera Imana.
Mgr Smaragde Mbonyintege, Umwepiskopi wa Kabgayi uri mu kiruhuko cy’izabukuru na Myr Edouard Sinayobye, yagragaje ko imbabazi ari yo nzira y’ukuri mu rugendo rw’ubwiyunge.
Ati “ Kiliziya ifite umukoro wo gukomeza gufasha abantu gukira ibisigisigi by’ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”.