Caritas Kigali yahuguye ababyeyi 30 baturuka muri Paruwasi ya Saint Pierre bafite abana bugarijwe n’ibibazo bitandukanye birimo ku tiga, ababa mu muhanda, ababyaye imburagihe, n’abandi kumenya kubitaho no kumenya kubaherekeza muri ibyo bibazo byose bafite.
Mushashi Josiane umukozi wa Caritas Kigali avuga ko mubyo bahuguye abyeyi harimo kumenya ubwishingire bwa kibyeyi bukubiyemo ko umubyeyi aba akwiye kwita ku mwana we akamwishingira akumumenyera buri kimwe cyose ndetse akanamukurikirana mu burere bwe.
Indi ngingo yigishijwe ababyeyi ni ukwita ku burenganzira bw’umwana n’uburyo bwo kurwanya ihohoterwa ribakorerwa.
Ati “ Umubyeyi akwiye kumenya ko umwana wese akwiye kurindwa ihohotera iryo ariryo ryose rikorerwa ku mubiri no kubyiyumvo bye kuko afite uburenganzira bwo kubaho, kwiga, kurya, kuvuzwa, kwamabara, kwiga”.
Ababyeyi kandi bahuguwe kwirinda amakimbirane mu miryango kuko agira ingaruka ku bana ndetse no mu mikurire yabo.
Bumwe mu buryo bwo gukumira no guhosha amakimbirane ni ukugirana ikiganiro hagati y’abashakanye bagashaka uburyo bakemura ibibazo by’umuryango hatajemo intonganya no kurwana kuko byangiza imikurire y’umwana mu bitekerezo bye.
Ababyeyi bibukijwe ko bakwiye kwirinda gutererana abana babao kugeza ubwo bajya kuba mu muhanda kubera guhunga ibibazo byo mu rugo iwabo bituruka ku mibanire mibi y’ababyeyi babo.
Ati “ Twanagarutse ku kibazo cy’abana batereranwa n’ababyeyi babo bakajya mu muhanda bahunga ibibazo byo mu miryango yabo”.
Ababyeyi basabwe no gukora bakiteza imbere kuko no mu bibazo bituma umuryango uhungabana harimo n’ubukene bushobora kubatera umwiryane abana bikaba ngombwa ko bajya gushakira amaramuko ku muhanda.
Aha niho ababyeyi bibukijwe gukora imishinga iciriritse ibyara inyungu bakiteza imbere binyuze mu bimina bivuguruye, no kwihangira umurimo.