• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Abahinzi b’imboga 80 bahuguwe kumenya gufata neza umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi

Abagenerwabikorwa ba Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali 80 bahinga imboga bo mu kagali ka Rutonde, mu midugudu ya Kabumbwe, Rubilizi, Kamugera, Kagano, Kamugore na Runyonza bahuguwe ku bijyanye no gufata neza ndetse no gutunganya inyanya hagamijwe kuzongerera agaciro.

Umukozi wa Caritas Kigali ushinzwe Ubuhinzi Gatera Gaston avuga ko aya mahugurwa agamije kongerera ubumenyi abahinzi kugira ngo bajye bakora Sauce Tomate mu musaruro wabo.

Bimwe mu byibanzweho muri aya mahugurwa Gatera aGaston avuga ko abahinzi basobanuriwe ko mbere na mbere bagomba guhitamo aho bahinga bagategura umurima, ndetse bigishwa uburyo bwiza bwo gukorera inyanya, kurwanya ibyonnyi ndetse n’ indwara zibasira igihigwa cy’inyanya n’uburyo bwo kubirwanya.

Gatera avuga ko impamvu y’aya mahugurwa ari ugufasha Abagenerwabikorwa ba Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi kugira ubumenyi bw’ibanze mu gutunganya umusaruro w’inyanya kuko bateganya ko mu mwaka wa 2025 bashobora nabo kuzatangiza umushinga wo kuzikoramo ‘Sauce Tomate’

Ati “ Kuko abahinzi dukurikirana buri munsi bakunze kubona umusaruro mwinshi ariko ntuhite ubona isoko duteganya ko mu mwaka wa 2025 natwe twatangira gukoramo ‘Sauce Tomates’ akaba ariyo mpamvu duhugura abahinzi kugira ngo bagire ubumenyi bw’ibanze ku gutunganya umusaruro w’inyanya”.

Aba bahinzi bahawe amahugurwa n’ikigo ‘Incubation business center’ gikora ‘Sauce Tomate’ na ‘ketchup’ bigishwa uburyo bwo gufata neza umusaruro w’inyanya nyuma yo kuzisarura.

Ikindi basobanuriwe ni uko umuhinzi agomba kurangwa n’imyitwarire myiza  ahatunganyirizwa inyanya hamwe n’imitere y’inyubako, ibikoresho bikoreshwa mu gutunganya inyanya, ndetse n’uburyo bwo kwirinda kwanduza ibiribwa by’inyanya igihe bikorwamo umushongi.

Sibomana Callixte umwe mu bahinzi bahawe amahugurwa vuga ko yungutse ubumenyi bukubiyemo uruherekane rwose rwo gutunganya inyanya kuva mu murima kugera zivuyemo umushongi ‘Sauce Tomates’.

Ati “ Twasanze nidushyira mu bikorwa ibyo twahuguwe inyanya zacu zitazongera gupfa ubusa igihe tuzaba twabonye isoko kuko twasanze kuzitunganya zikavamo ‘Sauce Tomates’ bishoboka.

Aba bahinzi b’inyanya biteganyijwe ko nibahabwa andi mahugurwa bazashyira mu bikorwa ibyo bize, harimo gutegura inyanya, gusya, kuyungurura, guteka ndetse no kongeramo ibindi bikoresho kugeza babonye umushongi w’inyanya wa nyuma ‘Sauce Tomates’.

 

Leave A Comment