• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Abantu 30 bahuguwe k’ubujyanama kw’ihungabana n’isanamitima

Abaturage 30 baturuka mu murenge wa Ngeruka mu karere ka Bugesera bafashwa na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro bahuguwe k’Ubujyanama kw’Ihungabana  n’Isanamitima kugira ngo bazafashe abandi bantu bafite  ikibazo cy’ihungabana mu muryango nyarwanda.

Ibikorwa by’Isanamitima Ubumwe n’Ubudaheranwa bikorwa na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Arikidiyosezi ya Kigali mu rwego rwo gufasha abasigiwe ibikomere na Jenoside kubikira ndetse no gufasha abayikoze kubasha gutera intambwe yo gusaba imbabazi abo biciye kugira ngo igihe bazaba batashye basubiye mu buzima busanzwe barekuwe babashe kubohoka no kubana neza n’abo bahemukiye bigisha abagenerwabikorwa babo urugendo rwo gukira ibikomera.

Ibikomere bituruka kuri jenoside yakorewe Abatutsi nanubu ntibirakira ku bayirokotse kubera ubukana n’ubwicanyi ndengakamere yakoranywe.

Ibi byatumye iyi Komisiyo ishyiraho uburyo bwo gukiza abayirokotse ibikomere aho yahuguye abantu uburyo bwo gukoramo ibiganiro by’isanamitima.

Abajyanama mu by’ihungabana bavuga ko kuganira ku mateka ya Jenoside ndetse no kuvuga ibyo umuntu yanyuzemo hakoreshejwe uburyo bw’ibiganiro ari imwe mu nzira imukiza.

Gutega amatwi no guhumuriza uwarokotse Jenoside ni uburyo bwo kumufasha gukira ibikomere.

Uretse kuba abajyanama mu by’ihungabana bahugurwa bakanongererwa ubumenyi ku isanamitima Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro inatanga inyigisho kubakoze jenoside mu rwego rwo kubategura kuzabana neza nabo basanze mu ryango nyarwanda.

Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali avuga ko intego y’iyi Komisiyo ari ukwita no gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi gukira ibikomere ndetse bakabafasha n’urugendo rwo kwiyubaka.

Ati ” Byamaze kugaragara ko umuntu ufite ibikomere atabasha gutera imbere mu kwiyubaka akaba ariyo mpamvu umuntu ufite ibikomere agomba gufashwa kubikira ndetse no gusohoka mu bwigunge ariko nawe akigiramo ubutwari bwo gutera intambwe yo gukira kugira ngo abashe gukora akiteza imbere”.

Padiri Donatien Twizeyumuremyi avuga ko banategura abakatiwe n’inkiko bakurikiranywe ho ibyaha bya Jenoside bitegura gusubira mu muryango bakabaha inyigisho zizatuma babana neza nabo basanze mu muryango nyarwanda.

Ati ” Nubwo baba barekuwe ni ngombwa ko batera intambwe bagasanga abo biciye imiryango bakabasaba imbabzi ndetse abafite amakuru y’ahantu hakiri imibiri itarashyingurwa bakayatanga kugira ngo ababo babashyingure mu cyubahiro”.

Izi nyigisho z’isanamitima ubumwe n’ubudaheranwa uretse kuba zifasha komera ibikomere zinafasha kunga no kubanisha neza abanyarwanda.

 

 

Leave A Comment