• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Abanyeshuri bafashwa na Caritas Kigali biga mu kigo cy’imyuga TVET Butamwa bigishijwe uko bahangana ku isoko ry’umurimo

Abanyeshuri bafashwa na Caritas Kigali biga mu kigo cy’imyuga TVET Butamwa bahuguwe uburyo bahangana ku isoko ry’umurimo bahabwa n’izindi nyigisho zo kwita ku burengenzira bw’umwana.

Izindi nyigisho bahawe ni ukumenya uburenganzira bw’umwana n’uburyo bwo kurwanya ihohotera  rimukorerwa, Ubuzima bw’imyororokere, ihungabana, uburyo bwo kurikumira no kuryivuza, Ubukangurambaga kuri Caritas, Kwihangira imirimo ibyara inyungu, Uburyo bwo kwiteza imbere no gukora imishinga ibyara inyungu.

Umuyobozi wa Caritas Kigali Padiri Twizeyumuremyi Donatien wabaturiye igitambo cy’Ukarisitiya mu nyigisho yagarutseho yakunze kugaruka ku ngingo ivuga iterambere no kurwanya ubukene mu rubyiruko abashishikariza kugira icyizere cy’ejo hazaza.

Ati “ Kuva none mugomba kwigirira ikizere cy’ejo hazaza no gutera intambwe mu kagera ikirenge ku babigezeho mbere mu kabigiraho kugira ngo namwe mugire icyo mugeraho kandi birashoboka kuko hanze hano hari ubuhamya bw’abantu benshi bamaze gutera imbere bahereye kuri bike bafite”.

Padiri yaberetse uburyo kwiga imyuga ari ikintu cyiza babyaza umusaruro kuko barangiza amaso yabo bakenewe ku isoko ry’umurimo ndetse ababwira ko byoroshye kwihangira umurimo kubize ibyo gusuka, ubudozi, gukora amazi ndetse n’amashanyarazi.

Mu rwego rwo gufasha abana bafite ubumuga izi nyigisho zatanzwe no kubafite bafite ubumuga ndetse babili muri bo bafite ubumuga bwo kutumva ntibavuge bityo mu bikorwa byose bari bafite umusemuzi w’ururimi rw’amarenga kuva umwiherero utangiye kugeze urangiye.

Umwe mu banyeshuri ufashwa na Caritsa Kigali mu myigire ye yavuze ko inyigisho bahawe batazazipfusha ubusa igihe barangije amasomo yabo.

Avuga ko bafite amahirwe menshi yo kuba batabura icyo bakora igihe barangije amasomo yabo kuko imyuga biga barangiza bamaze kugira ubumenyi bubemerera kujya ku isoko ry’umurimo.

Kuri we asanga kwiga imyuga ari kimwe mu bisubizo byo kugabanya ubushomeri kuko usanga akenshi barangiza bafite ibyo bajya gukora hanze batarindiriye guhabwa akazi ko mu biro kuko bo imirimo yo gukora baba bayifite.

 

Leave A Comment