• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Abihaye Imana barasabwa gutegura abafungurwa barakoze ibyaha bya Jenoside

Mu rugendo rwo gufasha abantu guhinduka Abihayimana barasabwa gutegura abantu bafungurwa barakoze ibyaha bya Jenoside kugira ngo bajye babasha kubana neza n’abandi basanze mu muryango nyarwanda.

Ibi ni bimwe mu byafashwe mu myanzuro y’inama y’iminsi itatu yateranye kuva tariki 26 kugera 28 Kanama 2024 muri Hotel Saint Familles yateguwe na Komisiyo y’Abepiskopi y’Ubutabera n’Amahoro ku komorana ibikomere no kubaka ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa.

Umukozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Diyosezi ya Cyangugu Musenge Philppe avuga ko abakatiwe n’inkiko badakwiye gufungurwa ngo bahite basubira mu muryango nyarwanda hatabanje kubaho kubategura kuko muri bo imbere hari ababa batarahinduka ndetse ngo bumve ko bazakirwa neza nabo basanze harimo n’abao bahemukiye.

Ati ” Mu byo dukora nka Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro duha inyigisho imfungwa mu rwego rwo kubategura kubana neza n’abo basanze barimo abagore babo ndetse n’abo bahemukiwe”.

Musenge avuga ko babaha inyigisho zibafasha guhinduka muri bo kugira ngo batazabangamira abo basanze.

Ati “Icyambere tubigisha ni ukubasaba gusaba imbazi abo bahemukiye bivuye ku mutima atri ibyo kwiyerurutsa kugira ngo bafungurwe, icyakabiri kuko ubwicanyi baba barakoze bubatera kugira igikomere tubafasha urugendo rwo gukira ibyo bikomere”.

Musenge avuga ko gukurikirana abakoze icyaha cya Jenoside bifasha kugera ku bumwe n’ubwiyunge ibihe bemeye gutera intambwe bakajya gusaba imbabazi bakiyunga n’abarokotse Jenoside.

Muri iyi nama Kiliziya yiyemeje gukomeza gushyigikira no gufasha Abanyarwanda gukira ibikomere basigiwe na Jeniside binyuze mu bumwe n’ubwiyunge kugira ngo badakomeza guheranwa n’amateka mabi.

 

 

 

Leave A Comment