Muri gahunda y’Umushinga Ubumwe n’Ubudaheranwa ushyirwa mu bikorwa na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Arikidiyosezi ya Kigali yafashije abarokotse Jenoside Kwishyurwa imitungo yabo yasahuwe.
Mu kiganiro na Bizimana Cassien ubarizwa mu Itsinda Ubumwe Bwacu Coko mu karere ka Rulindo avuga ko amatsinda y’Ubumwe n’ubwiyunge akora imirimo myinshi kandi myiza ifasha muri gahunda ya Leta y’Ubumwe n’Ubwiyunge.
Bimwe mu byo bakora harimo guhuza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’ababiciye imiryango bakabaha inyigisho z’isanamitima ndetse bakaba abahuza ku banze kwishyura imitungo yangijwe muri Jenoside.
Ati “ Urebye ubu tumaze kwishyuza imitungo yasahuwe muri Jenoside kugira ngo abarokotse babashe gutanga imbabazi zuzuye, kuko twasanze umuntu wakoze Jenoside guhabwa imbabazi agataha ariko ntishyure imitungo yangije kandi afite ubushobozi bitatuma habaho kwiyunga nyako”.
Raporo yakozwe n’iri tsinda igaragaza ko bamaze gukora ubuhuza ku miryango 10 yasahuye ibintu muri Jenoside yemera kwishyura abo bangirije imitungo.
Ati “ Imiryango igera muri 11 imaze kwishyura imitungo yasahuye mu gihe cya Jenoside amafaranga asaga ibihumbi 200 bikaba ari inzira yo guha ubutabera bwuzuye abarokotse Jenoside”.
Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro y’Arikidiyosezi ya Kigali ishyira mu bikorwa umushinga ‘Ubumwe n’Ubudaheranwa uvuga ko kuva watangizwa umaze kugira akamaro gakomeye muri Gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge ndetse unafasha mu bikorwa by’isanamitima.
Amatsinda agizwe n’ibyiciro by’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, abarekuwe bari barafungiwe ibyaha bya genocide, inyangamugayo za gacaca, abarinzi b’igihango, abajyanama b’ubumwe n’ubudaheranwa.
Abakozi ba Komisiyo y’Ubutabera n’Abahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali tariki 23 Nzeri 2024 basuye aya matsinda kugira ngo barebe imikorere yayo.
Mu murenge wa Ruli basuye itsinda ‘Igicumbi cy’Ubumwe rigizwe n’abantu 38, banasura n’irindi tsinda mu murenge wa Coko ryitwa “ Ubumwe bwacu Coko” rigizwe n’abantu 36.
Umushinga ‘Ubumwe n’Ubudaheranwa’ wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Arikidiyosezi ya Kigali, watangijwe kuva tariki ya 09 Gashyantare 2023 ukorera mu turere twa Nyarugenge, Rulindo na Gakenke, ufasha abatuye muri utwo turere komorana ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Uyu mushinga wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Arikidiyosezi uzafasha Abanyarwanda komorana ibikomere, gusaba imbabazi no kuzitanga ndetse no kudaheranwa n’amateka mabi.