Abagabo n’abagabo ndetse na bamwe mu bagize umuryango bahamya ko inyigisho bahawe na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali ku burenganzira bw’abagore mu kugira uruhare mu nzego zifata ibyemezo byagabanyije ihohoterwa rikorerwa mu ngo.
Mu kiganiro na Kampire Gertulde wahawe ibiganiro na bagenzi be byavugaga ku burenganzira bw’abagore mu kugira uruhare mu nzego zifata ibyemezo byamuhinduriye ubuzima abasha kwitinyuka ndetse yumva ko hari ibyo agomba guhindura mu mibereho ye ya buri munsi.
Ati “ Ubundi nta cyemezo nafataga mu rugo ibintu byose narindiraga kubihabwa n’umugabo ndetse ugasanga imibereho y’urugo ariwe ishingiyeho ku buryo iyo yabaga atatubwiye icyo dukora twamutegerezaga ku bintu byose ariko nyuma y kwigishwa uburenganzira narahagurutse ndakora ndetse mbasha no kujya mwunganira mu muryango”.
Kampire avuga ko kuganira hagati ye n’umugabo byatumye babasha kujya bumvikana mu byemezo bifatwa mu rugo.
Ntakirutimana Jean Marie Vianney avuga ko nyuma yo guhabwa ibiganiro yasanze hari ibyemezo yafata nk’umugabo mu rugo ariko ari uguhohotera uwo bashakanye.
Ati “Amakosa akorwa ashingira ku muco twasanganye ababyeyi bacu nko kumva umugore atafata icyemezo cyo kuba yagira icyo agurisha mu rugo umugabo atamuhaye uburenganzira, no kumubuza kwitabira inama no kujya mu nzego z’ubuyobozi kuko twabifataga nko kuba igishegabo”.
Ntakirutimana avuga ko ubu mu rugo rwe aha ubwisanzure umugore we ndetse ibyemezo yafataga wenyine basigaye babanza kubiganiraho.
Murwanashyaka Eugene umukozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali avuga ko batanga ibiganiro ku burenganzira bw’abagore mu kugira uruhare mu nzego zifata ibyemezo no gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku giitsina.
Ati “ Tubikora mu rwego rw’umushinga ugamije kongerera ubushobozi abagore ngo bagire uruhare mu nzego zifata ibyemezo”.
Murwanashyaka avuga ko ibiganiro biba bigamije no guhindura imyumvire yo ha mbere yapfobyaga umugore ikanamutesha agaciro ndetse ikanamubuza uburenganzira bwe kubera umuco.
Abahawe ibiganiro bari mu byiciro bitandukanye barimo abagore, abagabo, urubyiruko rw’abasore n’inkumbi.