• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Menya amateka ya Diyosezi ya Butare n’Abepiskopi bayiyoboye

Ibirori byo kwimika umwepiskopi mushya wa Diyosezi ya Butare biteganyijwe tariki ya 5 Ukwakira 2024. Abakirisitu ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda, by’umwihariko mu Turere twa Nyanza, Huye na Gisagara bategerezanyije amatsiko ibirori byo kwimika Umwepiskopi mushya wa Diyosezi ya Butare, Musenyeri Jean Bosco Ntagungira uzasimbura Musenyeri Filipo Rukamba ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Tariki ya 12 Kanama nibwo uwari Padiri Jean Bosco Ntagungira yatorewe n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Fransisiko kuba Umwepiskopi mushya wa Diyosezi ya Butare asimbuye Musenyeri Filipo Rukamba ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Itorwa rya Musenyeri Ntagungira wari Padiri mukuru wa Paruwasi ya Regina Pacis i Remera, ryamugize Umwepiskopi wa gatatu ugiye kuyobora Diyosezi ya Butare kuva yashingwa.

Diyosezi ya Butare yashinzwe tariki ya 11 Nzeri 1961 ikaba yaritwaga Diyosezi ya Astrida.

Kuwa 12 Ugushyingo 1963 nibwo yahinduye izina yitwa Diyosezi ya Butare, byemejwe na Papa Pawulo wa VI.

Ishingwa, yahawe Musenyeri Jean Baptiste Gahamanyi ngo ayibere umwepiskopi bwite.

Musenyeri Gahamanyi wari ufite intego igira iti “In Caritate Et Pace bisobanuye ngo Mu rukundo n’amahoro” yatangiye kuyobora Butare mu 1961 ageza mu 1997 ubwo yasimburwaga na Musenyeri Filipo Rukamba.

Musenyeri Gahamanyi yatabarutse yavutse mu 1920, atabaruka ku wa 19 Kamena 1999. Yatorewe na Papa Yohani wa XXIII kuba umushumba wa Diyosezi ya Butare kuwa 11 Nzeri 1961, umunsi hashingwaho Diyosezi ya Butare. Umuhango wo kumwimika wabaye ku wa 06 Mutarama 1962, uyobowe na Arikiyepiskopi wa Kabgayi, Musenyeri Andereya PERRAUDIN. Musenyeri Gahamanyi yitabiriye ibyiciro bine by’inama nkuru ya Kiliziya yabereye i Vatikani (sessions I, II, III et IV du Concile Vatican II).

Tariki 18 Mutarama 1997, nibwo Musenyeri Filipo Rukamba yatorewe na Papa Yohani Pawulo wa II kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare. Umuhango wo kwimika Musenyeri Rukamba wabaye tariki ya 12 Mata 1997.

Musenyeri Rukamba yavukiye i Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza ku wa 26 Gicurasi 1948, muri Diyosezi ya Kibungo.

Iyi Diyosezi ya Butare yiragijwe Umwamikazi w’ubuhanga kandi akenshi iyo urebye ibikorwaremezo bigize iyi Diyosezi, usanga ari ibishamikiyue ku buhanga birimo na Kaminuza y’ u Rwanda.

Diyosezi ya Butare ifite ibigo by’amashuri abanza bisaga 200 ; ayisumbuye 110 na Kaminuza imwe ‘Catholic University of Rwanda’. Iyi diyosezi kandi ifite ibitaro bikuru 3 n’ibigonderabuzima 15.

Iyi Diyosezi ya Butare igera mu buso bungana na kilometero kare zikabakaba ibihumbi 2000 kuko igera mu turere dutatu ari two Nyanza, Huye na Gisagara.

Muri Mutarama 2023, Diyosezi ya Butare yari ifite abakristu gatolika bakabakaba ibihumbi 600,000 aribo bangana na 59 % by’abayituye. Icyo gihe kandi yari ifite imiryango remezo ibihumbi 2 855, Amasantarali 99 na Paruwasi 26.

Musenyeri Ntagungira ugiye kuyobora Butare ni muntu ki?

Musenyeri Jean Bosco Ntagungira yavukiye i Kigali, tariki ya 3 Mata 1963, yiga amashuri abanza i Kigali no mu Ruhengeri hagati ya 1971 na 1978.

Yize mu Iseminari Nto ya Arikidiyosezi ya Kigali kuva mu mwaka wa 1978 kugeza mu mwaka wa 1985. Muri uwo mwaka, yagiye kwiga mu Iseminari Nkuru ya Rutongo.

Kuva mu mwaka wa 1986 kugeza mu mwaka wa 1993, yigaga Filozofiya na Tewolojiya mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda.

Yahawe Ubupadiri tariki ya 1 Kanama 1993, icyo gihe yahise aba Umuyobozi ushinzwe amasomo mu Iseminari Nto ya Ndera, akomereza mu Iseminari Nkuru ya Rutongo.

Kuva mu mwaka wa 1994 kugeza mu mwaka wa 2001, yize amategeko ya Kiliziya muri Université Pontificale du Lateran i Roma, aho yakuye impamyabumenyi y’ikirenga mu mategeko ya Kiliziya n’amategeko asanzwe ya Leta.

Mu 2001-2002, Padiri Ntagungira yari Umunyamabanga wa Arikidiyosezi ya Kigali (Chancelier).

Muri 2002-2018 yari Umuyobozi wa Seminari nto yisunze Mutagatifu Visenti i Ndera muri Arikidiyosezi ya Kigali.

Icyo gihe kandi yakoraga ubutumwa mu rukiko rwa Kiliziya ruhuriweho n’amadiyosezi yo mu Rwanda, ndetse ayobora Komisiyo ishinzwe Ibikorwa bya Papa by’Iyogezabutumwa ku rwego rw’igihugu.

Kuva mu mpera za 2018 kugeza muri Kanama 2024, Ntagungira yari Padiri mukuru wa Paruwasi “Regina Pacis” muri Arikidiyosezi ya Kigali.

Padiri Ntagungira kandi ari mu bagize uruhare mu ivuka rya Televiziyo ya Arkidiyosezi ya Kigali ‘Pacis Tv’.

AUDIANT ET LAETENTUR bisobanuye ngo Nibabyumve Maze Bishime, niyo ntego y’Umwepiskopi mushya wa Diyosezi ya Butare, Musenyeri Jean Bosco Ntagungira.

Kuva tariki 20 Nzeri 2024, Ntagungira yatangiye kugaragararizwa no kuzengurutswa Diyosezi ya Butare, yerekwa Paruwasi ziyigize, ibikorwa binyuranye byayo nk’amashuri amashuri, amavuriro n’ibindi.

Leave A Comment