• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Sobanukirwa ibintu bitatu umubyeyi akwiye guha umwana we ku gira ngo akure neza

Kugira ngo umwana akure neza agomba kurerwa mu buryo butatu aribwo kurerwa ku mubiri, kurerwa ku mutima, Kurerwa kuri Roho bikamufasha kuzavamo umuntu wuzuye.

Kurerwa ku mubiri : Bikubiyemo ko umwana azakenera ibiribwa, imyambaro, kugira aho aba, gukingizwa, kwiga ishuri, kuvuzwa n’ibindi bifasha umubiri gukura no kumererwa neza.

Kurerwa ku mutima : Bisobanuye ko Umwana azakenera gukundwa na se na nyina, gutozwa imico myiza nk’isuku, kubana n’abandi, kubaha abantu no kubaha ibyabo, gukunda umurimo, gukunda igihugu n’indi mico myiza iranga umuntu nyamuntu.

Kurerwa kuri roho : Bisobanuye ko umwana azatozwa gukunda Imana no kuyiyoboka.

Ibi byose uko ari 3 bigomba kwitabwaho mu burere bw’umwana, utitaye kuri kimwe ngo wirengagize ikindi. Ababyeyi bagomba kumenya kandi ko ibyo byose umwana akenera kubihabwa n’ababyeyi bombi, kuko yigira cyane cyane ku rugero rwiza abona mu buzima bwa se na nyina, kurusha amagambo abwirwa cyangwa ibihano ahabwa.

Mu gitabo cyiswe ingendanyi y’umukorerabushake cyateguwe na Caritas Kigali kigaragaza ko mu biremwa byose, umwana w’umuntu ni we uvukana intege nke ntacyo yishoboreye, byose asa n’ubiteze ku bandi.

Kuva akivuka akenera kwitabwaho, agatungishwa amashereka, agafubikwa, arindwa imbeho, akagaburirwa, akarindwa inzara n’inyota. Hejuru y’ibyo, akenera kurerwa, akigishwa, akerekwa inzira y’ishuri, agatozwa gukunda no kwemera Imana ndetse no kubaha n’abantu. Abamukuriye bamufata akaboko bakamwereka, bakamwigisha.

Iyo ibyo byose bibuze, umwana aragwingira mu mikurire ye ndetse byarimba agapfa imburagihe cyangwa se agapfa ahagaze. Umwana atungwa n’ibyo agaburirwa n’abakuru. Uko arezwe, niko akura. Iyo agaburiwe ibibi, aba mubi agakura nabi. Yagaburirwa ibyiza akaba mwiza agakura neza.

Kwita ku mwana ni ngombwa kandi ni inshingano za buri wese, kuko umwana ni impano y’Imana, ni we Rwanda rw’ ejo n’amiringiro ya Kiliziya y’ejo. Umwana n’ubwo ari umunyantege nke, ni umutware udatwaza igitugu ahubwo agatwaza umutima mwiza, akarangwa na rwa rukundo rugeza aho gukunda n’umwanzi akaba koko “igisekeramwanzi.” Ntakwiye rero gutereranwa.

Ubwishingire bwa kibyeyi busaba umugabo n’umugore kugirana umushyikirano mpuzabitsina babanje kuzirikana agaciro kawo n’ak’ubuzima bushya baragijwe gutanga buwukomokaho, bakibaza niba umwana wawukomokaho bashobora kumuha ibyo yakenera kugira ngo agire imibereho      yubahirije agaciro ka muntu.

Iyo babonye bishoboka, biyemeza mu rukundo rwa bombi gufatanya n’Imana kurema, bakiyemeza kumusama, baba batazabishobora bakaba baretse, n’iyo byaba bibasaba kwigomwa.

N’iyo ababyeyi basama umwana batamuteganyirije, ntibamwamagana, bamwakira nk’ingabire ikomeye y’Imana, bakamuhitamo ku zindi nyungu bateganyaga, bakamukunda, bakamwishimira kandi bakamurera neza.

Aha abitegura gushinga urugo bakwiye kumva hakiri kare ko uburyo umwana asamwemo bushobora kumuha amahirwe yo kuzagira ubuzima bwiza cyangwa bukangiza ubuzima bwe mu mibereho ye hano ku isi.

Kubaka ubumuntu bw’umwana ni aho bitangirira niyo mpamvu ubwishingire bwa kibyeyi busaba abashakanye gusama umwana babitekerejeho neza.

Muri iki gihe, hari abana benshi basamwa ababyeyi batabishaka, ndetse ivuka ryabo rikaba ah’Imana, kuko hari abicwa bakiri mu nda ya ba nyina, n’iyo se na nyina baba babana ariko bumva ko ivuka ry’umwana ryatambamira inyungu zabo.

Ibyo ni ibyo kwamaganwa, ni ukurengera, kuko nta muntu ufite uburenganzira ku buzima bw’undi muntu, n’iyo yaba umwana atwite. Nta kibazo na kimwe gicyemurwa n’urupfu rw’umuntu, n’iyo abandi baba batamushaka.

Ubwishingire bwa kibyeyi busaba ababyeyi kwirerera umwana, kumureresha kwa Nyirakuru cyangwa ku wundi muntu bikaba ari amaburakindi kubera ibyago. Buri mubyeyi akwiye kwita ku nshingano ye yo kurera kuko ari ndasimburwa ku burere bw’umwana we.

Nk’uko kumusama bisaba ubufatanye bw’ababyeyi bombi, ni nako kumurera hakenewe uruhare rwa buri wese, umwe ukwe ntashobora kuba umubyeyi mu buryo bwuzuye adafatanyije na mugenzi we .

 

 

 

 

 

 

Leave A Comment