• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Menya Intego n’ibigize ibirango bya Myr Jean Bosco NTAGUNGIRA umwepisikopi mushya wa Diyosezi ya Butare

Tariki ya 05 Ukwakira 2024 kuri Katedrale ya Butare ari bwo Myr Jean Bosco NTAGUNGIRA azahabwa inkoni y’ubushumba bwo kuyobora Diyosezi ya Butare, asimbuye Myr Philipe RUKAMBA ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Myr Jean Bosco Ntagungira umwepisikopi mushya wa Diyosezi ya Butare watowe tariki ya 12 Kanama 2024 yatangaje ibirango bye birimo ingoma ifite igisobanuro kinini mu mateka ya kiliziya no mu muco w’u Rwanda.

Ikirango cya Myr Ntagungira Jean Bosco

Umwepisikopi watowe agomba kugira intego azagenderaho n’ibirango bye byihariye , Myr Jean Bosco Ntagungira intego ye ni “ AUDIANT ET LAETENTUR” ari byo bisobanuye ngo “ NIBABYUMVE MAZE BISHIME” Ni amagambo dusanga muri Zaburi 34-3 “Ishema mfite ryose ndikesha uhoraho, ab’intamenyekana nibabyumve maze bishime.”

Mu kiganiro Sobanukirwa ukwemera kwawe, Myr Jean Bosco Ntagungira yagiriye kuri Pacis Tv yatangaje ko yahisemo iyi intego igira iti” AUDIANT ET LAETENTUR” Kuko ari intego igamije kwakira abaciye bugufi kuko bagomba guhabwa inkuru nziza, gutuma abaciye bugufi nabo bishima , abakene , ,abintamenyekana nibo bagomba kwishimira iyo nkuru nziza .

Ati “ Buri gihe umwepisikopi atumwa ku banyantege nkeya , ni inshingano uhawe ubusaseredoti buri gihe asabwa. Uko gutumwa ku banyantege nkeya, baciye bugufi , bashavuye ni cyo nahereyeho.”

Agaruka ku bimenyetso bigize ikirango cye, Myr Jean Bosco Ntagungira yavuze ko ukitegereza ubona ingoma, intama , ikamba rya Bikiramariya i buryo n’ikamba rya Yezu Kristu, inshunda, ingofero n’ibindi . Yasobanuye ko Ingoma irimo hagati itwibutsa ko turi mu mu mwaka wa Yubile.

Yagize ati” Ingoma nini irimo rwa gati mu kirango, iratwibutsa ko turi muri Yubile y’imyaka 125 inkuru nziza igeze mu Rwanda n’imyaka 2025 inkuru nziza igeze ku isi, ingoma y’Imana muri Yezu Kristu igeze ku isi.

Ariko kandi tukanazirikana ko mu Rwanda ingoma cyari ikimenyetso kiranga umuco wacu, kandi kikaranga ibyishimo byabo, ahavugiraga ingoma abantu barazaga. Kera kuri za Paruwase inzogera zitaraza bavuzaga ingoma, haba mu mu bukwe no mu bindi birori, ingoma ikaranga ibyishimo n’umuco w’abanyarwanda.

Ingoma y’Imana yatangiriye muri paruwase ya Save igabwa ariho iturutse, isakara hose mu Rwanda, Save ubu ni muri Diyosezi ya Butare.”

Akomeza avuga ko icyo cyabaye ikimenyetso cya mbere cyatumye ahitamo ingoma. Ikindi ngo ni uko umwami Mutara Rudahigwa amaze kubona iyo ngoma ya Kristu umwami, iye yayeguriye Kristu umwami w’ingoma zose z’isi. Ubwami bwe yabweguriye Kristu umwami , nabyo byagiriwe i Nyanza ho muri Diyosezi ya Butare, aho Umwami Rudahigwa yatuye u Rwanda Kristu umwami n’umugabekazi we w’ijuru n’isi Bikiramariya, ari nacyo kimenyetso kigaragara mu kirango cy’umwepisikopi cy’ikamba rya Yezu ibumoso n’irya Bikiramariya I buryo.

Muri iki Kirango kandi harimo intama ishushanya Ntama w’Imana utetse ku ngoma, Tubisanga mu gitabo cy’ibyahishuwe 4-12-13 ( Ntama akwiye icyubahiro , ikuzo n’ububasha.) Ibi bigaragaza ko Ntama wabambwe ari we wahawe ikuzo n’ububasha, ntama w’intege nkeya ariko yaratsinze, atsinda ibinyabubasha n’ibinyembaraga byose maze arakunda yima ingoma. Ikindi kigaragara mu kirango cy’umwepisikopi ni uko ingoma twavuze iri rwagati mu misozi y’u Rwanda.

Ibindi bigaragara mu kirango cya Myr Jean Bosco Ntagungira umwepisikopi mushya wa Diyosezi ya Butare, harimo inshunda 3 zinagaragara ku myambaro y’umwepisikopi yambara, ingofero,umusaraba ufite n’umusumari wambukiranya ukagera hasi nabyo bikaba bifite icyo bisobanuye mu icyenurabushyo. Tukazabibagezaho mu gice cya nyuma gikubiyemo ibisobanuro ku buryo burambuye bigize ibirango by’umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare.

Benshi bibaza impamvu intego y’umwepisikopi iba iri mu rurimi rw’ikiratini. Igisubizo gitangwa n’umwepisikopi mushya wa Diyosezi ya Butare Myr Jean Bosco asobanura ko intego z’abepisikopi zikunze kuba mu rurimi rw’ikiratini kuko Ikiratini ari rwo rurimi rwa Kiliziya (Langue officiel) kugira ngo n’aho bazabibona handi nabo bazabisobanukirwe, kuko umwepisikopi aba ari mu rugaga rw’abepisikopi b’isi yose kandi n’ubutumwa bwe ntabwo bugomba kugarukira muri iyo Diyosezi ye gusa, ahubwo bigomba no kumenywa n’abari mu rugaga rw’abepisikopi bose.

Ati “ Ntabwo ari iby’abanyarwanda gusa, cyangwa se iby’abanya Butare gusa ni iby’abepisikopi b’isi yose.

 

 

Leave A Comment