• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Papa Fransisiko yatangaje ko Umwami Baudouin agiye gushyirwa mu rwego rw’abahire

Ku musozo wa Misa yabereye kuri Sitade yitiriwe Baudouin, i Brussels mu Bubiligi, Papa Fransisiko yatangaje ibyo abantu batari biteze ubwo yavugaga ko nasubira i Roma, azatangiza urugendo rwo gushyira Umwami Beaudouin mu rwego rw’abahire.

Mu gihe yashimiraga ubuyobozi ndetse n’abitabiriye Misa isoza uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga mu Bubiligi, ndetse na mbere y’Indamutso ya Malayika (Angelus), Papa Fransisiko yatangaje ko azatangiza urugendo rwo gushyira Umwami Baudouin mu rwego rw’abahire, ubwo azaba asubiye i Roma.

Yasabye Abepisikopi b’u Bubiligi kugira uruhare muri uyu murimo.

Iyi nkuru yatunguranye, ifite umwihariko bitewe n’isengesho Papa Fransisiko yasomeye ku mva y’Umwami Baudouin, ejo hashize i Laeken.

Nyuma y’inama yagiranye n’Abepisikopi, Abapadiri, Abihaye Imana, n’abakora mu iyogezabutumwa mu Bubiligi, Papa Fransisiko ari kumwe n’Umwami n’Umwamikazi w’Ububiligi basuye ahatabarizwa abami muri Bazilika ya Laeken, maze afata akanya ko gusenga imbere y’imva y’Umwami Baudouin, wayoboye u Bubiligi kuva mu 1951 kugeza ku rupfu rwe mu 1993.

Mu gihe yavuganaga n’Umwami Philippe ndetse n’abari aho, Papa yashimye ubutwari bw’uyu mwami wigeze gufata icyemezo cyo kuba aretse inshingano ze by’igihe gito “kugira ngo yirinde gusinya itegeko ry’ubwicanyi,” ryemereraga gukuramo inda mu mwaka wa 1990.

Papa Fransisiko yasabye Ababiligi kumureberaho mu gihe amategeko agamije inabi yaba ari gushyirwaho.

 

 

Leave A Comment