Abakozi ba Caritasi Kigali mu ishami ryo gufasha n’ubutabazi bahuguwe ururimi rw’amarenga kugira ngo bajye babasha kuvugana no gufasha abafite ubumuga bashinzwe kwitaho.
Linguyeneza Antoine ni umwe mu bahawe aya mahugurwa avuga ko nubwo bigoye guhita ubifata ako kanya ko iyo umuntu abisubiyemo abasha kugira ubumenyi bw’ibanze bwamufasha igihe arimo aganira n’abafite ubumuga.
Ati ” Nk’andi maso yose agorana iyo ugitangira ariko uko ugenda ubisubiramo ubasha kubifata kandi bikakorohera, twe rero nk’abatu bakora mu ishami rifite aho rihurira n’abafite ubumuga ndetse bika biri munshingano zacu ni byiza ko twakomeza guhabwa ubwo bumenyi ku rurimi rw’amarenga”.
Narame Gratia ukuriye ishami ryo gufasha n’ubutabazi muri Caritas Kigali yasobanuriye aya mahugurwa agamije guha ubumenyi bw’ibanze abakozi bafite inshingano zifite aho zihurira n’abafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva.
Ati ” Tubahugura kugira ngo bajye babasha kuvugana n’abo bashinzwe kwitaho kugira ngo bamenye ibibazo bafite babashe no kubikemura turizera ko bizatugirira akamaro kanini igihe abakozi bo ishami ryo gufasha n’ubutabazi muri Caritas Kigali bazaba bamenye neza ururimi rw’amarenga”.
Mu mwaka wa 2023 Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko mu rwego rwo kwimakaza uburezi budaheza, ubu inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga nyarwanda yamaze gutegurwa, hategerejwe ko yemezwa ubundi ururimi rw’amarenga rugatangira kwigishwa hose mu mashuri.
Mu mwaka wa 2023 Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko mu rwego rwo kwimakaza uburezi budaheza, ubu inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga nyarwanda yamaze gutegurwa, hategerejwe ko yemezwa ubundi ururimi rw’amarenga rugatangira kwigishwa hose mu mashuri.
NUDOR itangaza ko mu bikorwa isanzwe ikora by’ubuvugizi n’ubukangurambaga, ubu abana bafite ubumuga 1,205 bashyizwe mu mashuri abanza n’ayisumbuye, naho abarimu 236 barahuguwe ku kwigisha muri ‘Braille’ n’ururimi rw’amarenga, gusa haracyari ibigikeneye gukorwa kugira ngo uburezi n’ubuvuzi bw’abafite ubumuga bwitabweho uko bikwiye.