• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Gukorera hamwe mu matsinda y’ubuhinzi byabafashije kwiteza imbere

Abaturage bafashwa na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro w’Arikidiyoseze ya Kigali guhinga bibumbiye mu matsinda basanga bizabafasha kwiteza imbere mu buhinzi bwabo.

Hakizimana Tharcisse ni umwe mu baturage bibumbiye mw’itsinda “Twitezimbere” uvuga ko uburyo bwo guhinga bibumbiye mu matsinda byabafashije kuzamura umusaruro w’ubuhinzi.

Avuga ko uburyo bwo guhingira hamwe bibafasha guhinga ubuso bunini bakazasarura umusaruro mwinshi.

Nyuma yo kwagura ubuhinzi bakabona umusaruro mwinshi bizeye kwihaza mu biribwa mu ngo zabo no gusagurira amasoko.

Ati “Uburyo bwo guhinga kijyambere bituma tubona umusaruro uhagije”.

Ubu buhinzi bwabo bwabafashije gukemura bimwe mu bibazo bahuraga nabyo mu ngo zabo birimo kubona ubwisungane mu kwivuza, amafaranga y’ishuri y’abana, ndetse bababasha no kuvugurura inyubako zabo kugira ngo babeho neza.

Nyirankumbuye Bonifrida, ashimangira ubuhamya bw’umugabo we ku kamaro ko gukorera hamwe mu matsinda.

Kuri we mbere na mbere ubu buhinzi bakorera mu matsinda bwatumye abagore bikura mu bwigunge begera bagenzi babo, ibyo bikabafasha kungurana inama no gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo byabo.

Byongeye kandi bituma bakorera hamwe n’abagabo babo muri gahunda zo kwiteza imbere.

Nshutiniyesu Innocent, umuyobozi w’itsinda “TWISUNGANE” avuga ko mu ntangiro bitari byoroshye kwemera gukorera hamwe ariko ubu noneho bose bamaze kumenya akamaro kabyo.

Nawe akomeza avugako nyuma yo kubona umusaruro baguye ubuhinzi bwabo, bibaha  igisubizo ku bibazo bafite byo kubona iby’ibanze mu ngo zabo.

Ishyirwamubikorwa ry’umushinga UKAM, wageze ku ntego zirimo gufasha aba bahinzi kongera umusaruro binyujijwe mu kubabumbira mu matsinda, guhinga kijyambere, kubaha ibikoresho by’ubuhinzi nk’amasuka,ingorofani, imashini zo kuhira imyaka cyane cyane imboga, n’imashini zo gutera imiti.

 

Leave A Comment