• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Ibikomere bituruka kuri Jenoside bigira uruhare mu isenyuka ry’imiryango

Sr Immaculée Uwamariya washinze Familles de L’Espérance avuga ko umuryango nyarwanda wakomeretse mu byiciro byose haba ababyeyi, ndetse n’abari bakiriho icyo gihe biturutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Sr Immaculée avuga ko mu miryango myinshi habayeho guceceka ariko abantu badashaka kuvuga ibikomere batewe nibyababayeho kuko bibazamuramo ibisharira bibatera ubwoba bagahitamo kwicecekera kugira ngo badatoneka ibikomere.

Hari n’uruhande rutinya kuvuga ko rwakoze amakosa bagatinya kubwira ababo uruhare rwabo muri Jenoside kugira ngo batabatera ibikomere ndetse nabo bikaba ari ipfunwe kuri bo.

Ati “ Hari n’abaceceka bagira ngo nibwo buryo bwiza bwo gufasha abana babo bakagira bati ubwo twe twababaye reka twoye no kubabaza abadukomokaho tubabwira ibintu bibi twabonye tubibarinde batazagira ibikomere nk’ibyacu”.

Sr Immaculée avuga ko gukira ibikomere ari urugendo kuko hari abemera ko barwaye, hari n’abatemera ko barwaye.

Ibyo bikajyana n’ubukirisitu kuko rimwe na rimwe usanga umuntu afatira amateka ye ku mateka mabi yahuye nayo.

Muri Familles de L’Espérance bakora ibikorwa byo kwita ku miryango ariko bimwe mubyo ahura nabyo nuko usanga hari abatabasha kumvikana  ndetse bakagirana amakimbirane adafite ikiyatera wagenzura neza ugasanga akomoka ku bikomere bya Jenoside aho umwe atabasha kwihanganira no kubabarira mu genzi we ku tuntu duto tworoheje dukosoka.

Ati “ Iyo hagaragaye impamvu ituma umuryango ubaho utishimye ishakirw aumuti ndetse nabo bakagirwa inama z’uko bagomba kwitwara mu mibereho yabo.

Sr Immaculée ahamya ko gukira ibikomeye bishoboka igihe ubifite yemeye gufashwa no guherekezwa.

Mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge birashoboka Sr Immaculée avuga ko umuntu aramutse agize umuherekeza neza yabasha gukira ndetse agahabwa inama zo kwigobotora ingoyi y’ibikomere afite.

 

 

Leave A Comment