Abaturage bo mu murenge wa Ngeruka mu karere ka Bugesera guhuguwe ku buringanire n’iterambere mu muryango bavuga ko kumenya ihohoterwa icyo aricyo n’ibikorwa byaryo byagabanyije ihohoterwa rikorerwa mu miryango ndetse bamwe mu ngo zabo ntihakirangwa amakimbira.
Nk’uko bamwe mu baturage bahawe aya mahugurwa babitangaza bavuga ko mbere batumvaga neza uruhare ubwuzuzanye n’uburinganire bifite mu gufasha abashakanye mu guteza imbere urugo rwabo.
Umwe mu bagore bo mu miryango yahawe amahugurwa avuga ko guhugurwa byatumye amenya ko urugo rubamo ubwumvikane buke rudatera imbere.
Bimwe mu byo basobanukiwe nuko ihohotera ritera amakimbirane mu miryango bityo abashakanye ntibakorere hamwe bigatuma bahorana ibibazo by’ubukene.
Ati “ Nyuma yo guhugurwa ubu niyemeje kumvikana n’umugabo wanjye ndetse tukabanza kujya inama ku bintu byose tugiye gukora”.
Ibikorwa by’ihohoterwa harimo kurwana, kurwara ntuvuzwe, kudafatanya hagati y’abashakanye mu kwita ku nshingano zo kurera abo babyaye, kudafashanya hagati yabo n’ibindi bikorwa bibi bishobora
kwangiza umuntu ku mubiri ndetse no mu mitekerereze.
Ikindi kandi amahugurwa yabafashije n’uko hari abantu bajyaga bahohoterwa ariko ntibabimenye ko bahohotewe.
Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ihugura imiryango ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugore n’umugabo hagamijwe kubongerera ubushobozi bwo kumenya uburengenzira bwabo no kumenya ihohoterwa icyo aricyo ndetse no kurirwanya kugira ngo barikumire.
Abakangurambaga ba Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Paruwasi ya Ruhuha bazagira uruhare runini mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo y’umushinga wa UKAM kandi bagafasha abagenerwabikorwa gukemura amakimbirane mu miryango yabo ndetse no kubafasha kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina iryo ari ryo ryose.