• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Iyo Ubabariye uwaguhemukiye bigufasha gukira igikomere- Myr Philippe Rukamba

Myr Philippe Rukamba Umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare uri mu kiruhuko cy’izabukuru avuga ko intambwe ya mbere yo kubabarira uwaguhemukiye agatuma ugira igikomere ari imwe mu nzira yo gukira ibikomeye.

Ibi Myr Rukamba yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ibitangazamakuru bya Kiliziya nyuma y’inama yigaga ku ruhare rwa Kiliziya mu rugendo rw’isanamitima Ubumwe n’Ubudaheranwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ati ” Gukira ibikomere no gutanga imbazi no kuzisaba byose bituruka ku rukundo kuko iyo ubabariye umuntu waguhemukiye biguha kumva ubohotse kuko uba wamaze kwitandukanya n’ingoyi y’urwango”.

Myr avuga ko kubona umuntu ushobora kwizera ukamubwira ikikuri ku mutima ari ikintu gikiza igikomere.

Myr Philippe Rukamba avuga ko abakora ibikorwa by’Isanamitima ari abantu bidasaba kuba bafite ubushobozi n’amashuri makuru ndetse n’ayi ikirenga ahubwo bisabwa abantu bafite impano ndetse bateguwe bakanahugurwa uburyo Isanamitima rikorwamo.

Ati ” Abakora isanamitima bashobora kuba Abarayiki, ababikira, abari mu miryango remezo, abantu baturanye baziranye ndetse buri wese akaba azi agahinda ka mugenzi we”.

Myr Philippe avuga ko mu isakaramentu rya Penetensiya cyangwa kumva abantu ku buryo busanzwe mu ngorane zabo ko Kiliziya isanzwe ibikora ariko ubu urugendo Kiliziya ifite ari ibikorwa by’isanamitima mu gukiza ibikomere bya Jenoside.

Ati ” Uko uvuga ibikomere byawe bigenda bikuvamo ariko umujyanama aba ashobora kuguha umurongo wo kugufasha akujya mu Bukirisitu akakwereka ko abawe wabuze basanze Imana kuko ariyo yabaremye”.

Myr Rukamba avuga ko ubundi gukira Ibikomere bijyana no kwemera kurekurir Imana abo yisubije kandi umuntu wasigaye nawe akabasabira kugira ngo roho zabo zikomeze kuruhukira mu mahoro.

Bimwe mu bishobora gutuma umuntu agira ihungabana harimo kubura abe yakundaga, gutakaza akazi, kugira uburwayi budakira, Kubura urubyaro, Guhozwa ku nkeke no gutotezwa biturutse ku mpamvu z’amakimbirane ashingiye ku bintu bitandukanye.

Myr Philippe agira inama abantu ko igihe bumva bifitemo agahinda gakabije bakwiriye kujya gushaka abajyanama mu by’ihungabana abakamufasha mu rugendo rw’isanamitima kugira ngo adakomeza kubaho mu mubababaro uvanze n’umuhangayiko.

 

 

 

 

Leave A Comment