Ku birebana n’ ubuzima Serivise y’ iterambere rya muntu ryuzuye izamura kandi igashyigikira ibikorwa byose biteza imbere ubuzima bukwiye kandi bwuzuye.
Serivise y’ iterambere rya muntu ryuzuye yita kandi igaha agaciro ibitekerezo n’ibikorwa byose byo kwita ku barwayi n’abanyantege nke, abafite ubumuga, n’abandi bafite ibibazo by’ubuzima.
Ifatanya n’abandi gukemura ikibazo cy’umubare muto w’abakozi bo kwa muganga, gushaka ibikoresho byo kwa muganga ndetse n’imiti.
Muri ibi bikorwa SDHI ikorana na Paruwasi, Imiryango y’ Abiyeguriyimana, Imiryango ishamikiye kuri Kiliziya ikora mu birebana n’ubuzima, cyangwa se indi miryango yihariye ariko ikora ubutumwa busa n’ubwa Kiliziya.Ubwo butumwa bukorwa mu buryo bukurikira:
Kuvugurura imitangire ya serivisi y’ubuzima binyuze mu mahugurwa n’imenyekanisha rusange mu baturage ku birebana n’ ubuzima, bijyanye n’imyumvire n’imyemerere ya Kiliziya gatolika.