• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Ubu tuzi ibimenyetso by’itungo rirwaye – Abagenerwabikora ba CDJP

Iyo uganiriye n’abagenerwabikorwa ba Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali bo mu karere ka Bugesera, mu murenge wa Ngeruka mu tugari twa Nyakayenzi na Rutonde mu midugudu  ya Twimpara, Nyakayenzi, Karama, Rubirizi, Kamugera na Kabumbwe bakubwira ko ubu basigaye bazi kumenya itungo rirwaye bakihutira kurivuza.

Uwizeyimana Francoise utuye mu mudugudu wa Nyakayenzi atangaza ko kuva yaba umugenerwabikorwa wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro binyuze mu mushinga wa UKM byamugiriye akamaro kuko yahuguwe akamenya uko yita ku matungo ye.

Mbere bororaga batazi kwita ku matungo ariko bumvise uburyo n’akamaro ko kwita ku itungo ko bituma ribaho neza kandi rikororoka.

Ati:“Twarahuguwe bidufasha kwita ku matungo baduhaye, tukabona ifumbire ihagije izadufasha kongera umusaruro w’ibihingwa tukihaza ndetse tugasagurira n’amasoko”.

Uwimana Appolinarie  mu bumenyi yahungukiye nuko yigishijwe ko iyo witaye kw’itungo ryororoka neza kandi rikakugoboka mu gihe cyose wahuye n’ikibazo gisaba amafaranga.

Uwimana avuga ko nta bumenyi mu korora bari bafite hari igihe itungo rirwara umuntu agaterera iyo kandi ntatetekereze ko uko ribabara ari nako umuntu nawe ababara iyo arwaye.

Ati “Mu masomo twahawe twabonye ko iyo itungo rirwaye rishobora cyane rwose no kwanduza abo murugo akaba ari indi mpamvu yo kurivuza rigakira neza”.

Bimwe mu bimenyetso bikwereka ko itungo rirwaye harimo kuba ritarisha neza, rishobora no kuryama ukumva riniha, gukorora, ndetse hari nayitsamura cyangwa bikariranira kugenda, ibyo umworozi iyo abibonye aba asabwa kwihutira kurivuza.

Mu rwego rwo gukomeza kubateza imbere abagenerwabikorwa ba CDJP 250 bose borojwe amatungo.

 

 

Leave A Comment