Guverinoma y’u Rwanda yijeje ubufatanye buhoraho Musenyeri Jean Bosco Ntagungira, wagizwe umushumba wa Diyosezi ya Butare, asimbuye Musenyeri Filipo Rukamba wari umaze imyaka 27 ayobora iyi Diyosezi.
Kuri Katedarali ya Butare mu Karere ka Huye, niho habereye umuhango w’itangwa ry’Ubwepisikopi kuri Musenyeri Jean Bosco Ntagungira wa Diyosezi ya Butare, asimbuye Musenyeri Filipo Rukamba ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Ni umuhango witabiriwe n’imbaga y’Abakiristu, ubimburirwa n’igitambo cya misa cyayobowe na Antoine Karidinari Kambanda.
Uyu muhango kandi wanaranzwe n’ubutumwa bunyuranye aho bwari amashimwe yaba kuri Musenyeri Filipo Rukamba ndetse no kuri Musenyeri Jean Bosco Ntagungira umusimbuye.
Musenyeri Filipo Rukamba yari amaze imyaka 27 ayobora Diyosezi ya Butare, akaba yavuze ko yahawe ubwepisikopi igihe kibi mu 1997, imitima y’Abanyarwanda benshi ishavuye.
N’ubwo Musenyeri Filipo Rukamba yahawe ubwepisikopi igihe kitari cyoroshye, yashimiwe uruhare yagize mu guharanira imibereho myiza y’Abanyarwanda by’umwihariko mu bikorwa by’isanamitima, uburezi ndetse n’ibindi bikorwa by’iterambere.
Musenyeri Jean Bosco Ntagungira yashimye Papa Fransisco wamugiriye icyizere akamugira umushumba wa Diyosezi ya Butare, yizeza kuzatera ikirenge mu cya Musenyeri Filipo Rukamba.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude wari uhagarariye Guverinoma y’u Rwanda, yashimye ubufatanye bwa Kiliziya Gatulika na Guverinoma y’u Rwanda, mu guharanira imibereho myiza y’umuturage avuga ko ari urugendo rukomeza, kandi yizeza Musenyeri Ntagungira ubufatanye buhoraho kugira ngo azakore neza inshingano ze.
Mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka, nibwo Papa Fransisko yatoye Musenyeri Jean Bosco Ntagungira kuba Umwepiskopi wa Diyoseze ya Butare, akaba abaye Umwepiskopi wa Gatatu wa Butare nyuma ya Jean Baptiste Gahamanyi na Musenyeri Filipo Rukamba wagiye mu kiruhuko cy’izabukuri.