• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Ibitaro by’Arikidiyosezi ya Kigali bivura amagufa by’i Rilima byizihije Yubile y’imyaka 25

Ibitaro by’Arikidiyosezi ya Kigali bivura amagufa by’i Rilima tariki 4 Ukwakira 2024 byizihije Yubile y’imyaka 25 bimaze bishinzwe.

Ni ibirori byitabiriwe na Cardinal Antoine Kambanda n’umuyobozi wa Caritas Kigali Padiri Donatien Twizeyumuremyi n’abandi bafite aho bahurira na serivise z’Ubuzima.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibi birori Antoine Cardinal yavuze ko ari umwanya mwiza wogushimira Imana by’umwihariko kubera imyaka 25 ishize ibitaro bya Rilima, bifite izina ryihariye rya RILIMA ORTHOPEDIC SPECIALIZED HOSPITAL, SAINTE MARIE bimaze bivura ubumuga bw’amagufa n’ingingo, maze abahavuriwe bakagaragarizwa impuhwe z’Imana bagasubirana icyizere cy’ubuzima bari baratakaje kubera ubumuga bavukanye cyangwa se bahuye nabwo mu buzima bwabo.

Ati “Ingingo nyamukuru ya Yubile twizihiza kuri uyu munsi twayishingiye ku ijambo rya Yezu Kristu dusanga mu Ivanjiri yanditswe na Mutagatifu Mariko, aho agira ati «Ndabikubwiye, haguruka ufate ingobyi yawe witahire» (Mk 2, 11). Benshi mu bavuriwe muri ibi bitaro bagiye basubira imuhira bameze nk’uriya Yezu Kristu yasabye gufata ingobyi ye akitahira. Icyo ni ikimenyetso cy’impuhwe z’Imana”.

Antoine Cardinal Kambanda avuga ko Arikidiyosezi ya Kigali, itazahwema guharanira icyateza imbere ubuzima muri rusange, by’umwihariko ubuzima bw’abaciye bugufi n’abafite ubumuga butandukanye nk’uko Umwami wacu Yezu Kristu abyigisha kandi akabaha urugero rwiza.

Ati“Nyagasani akomeze ahe umugisha we gahunda zacu zose, abarwayi bose batugana, abaganga n’ababafasha, ndetse n’abakozi bose b’ibi bitaro byacu. Uwo mugisha kandi ugere kuri mwese mwitabiriye ibirori byo kwizihiza Yubile y’imyaka 25 Ibitaro bya Rilima bimaze bivura ubumuga bw’amagufa n’ingingo, no ku nshuti zacu zose dufatanyije ubutumwa muri ibi bitaro.

Abaherewe Serivise z’ubuvuzi kuri ibi bitaro bavuga ko byaje ari igisubizo kuko uwahageze bamufasha agakomeza kubaho ndetse akoroherwa rimwe ndetse hari n’abakira ingingo zabo zikongera zigakora.

 

 

 

Leave A Comment