• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Urubyiruko rw’Abakobwa rwasabwe kwitinyuka rukajya mu nzego zifata ibyemezo

Padiri Donatien Twizeyumuremyi umuyobozi wa Caritas Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali yibukije urwo rubyiruko ko rukwiye kwitinyuka rukajya mu nzego zifata ibyemezo ndetse rukamenya ko rwifitemo ubushobozi nk’ubw’abahungu.

Ibi Padiri Donatien Twizeyumuremyi Donatien yabivugiye mu kagari ka Bwimo, umurenge wa Rukozo mu karere ka Rulindo mu kiganiro yahaye urubyurko rw’abakobwa b’abangavu  ku burenganzira bw’abagore n’abakobwa mu kugira uruhare mu nzego zifata ibyemezo no gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Padiri Twizeyumuremyi yagaragarije aba bakobwa ko umwana w’umukobwa yifitemo ubushobozi bungana n’ubw’umuhungu ndetse ko iyo yahawe uburere bwiza akaniga abasha gutera imbere.

Ati ‘ Impamvu tubahugura ni ukubakangurira no kubasobanurira amategeko abarengera mu kayamenya kugira ngo mwitinyuke mwiyumvemo ubushobozi bw’uko mushoboye”.

Urubyiruko rw’abakobwa rwagararaje bimwe mu bibazo n’imbogamizi rugihura nabyo zirimo kuba hari ababyeyi baca intege abakobwa bakababuze kwiga amashami y’imyuva ngo ni iby’abahungu.

Hari n’abakobwa bagaragaje ko hari abakoresha banga guha akazi abakobwa ngo ntibagashobora nta mbaraga bafite kagahabwa abahungu.

Indi mbogamizi nuko hari ababyeyi bagifite imyumvire ko abana b’abakobwa hari ibyo batemerewe gukora bagendeye ku mico ya kera bakumva ko hari imirimo imwe yaganewe abahungu, indi ikagenerwa abakobwa.

Ibyo bituma hari ibyo akobwa bahezwamo kandi babishoboye ndetse ugasanga hari abapfukiranwa impano n’ubushobozi bifitemo ntibabikoreshe.

Ni muri rwo rwego Komisiyo y’ubutabera n’amahoro itanga ibiganiro ku rubyiruko ku burenganzira bw’abagore n’abakobwa mu kugira uruhare mu nzego zifata ibyemezo no gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Nyuma yo kubona ko umugore hari byinshi ahezwamo bishingiye ku muco nyarwanda birimo kuzungura, imitungo y’aho akomoka, guhezwa mu nzego z’ubuyobozi Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda y’uburinganire n’iterambere mu rwego  rwo kumuha uburenganzira busesuye mu bimukorerwa.

 

Leave A Comment