• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Umukobwa muto ukomoka i Dallas yagiye kwizihiza isabukuru ye i Roma muri Sinode

“Isabukuru nziza kuri wowe! Isabukuru nziza kuri wowe, mwana muto!” Aya ni amagambo yabwiwe umwana w’umukobwa witwa Ines, ubwo yari ageze muri salle ya Sinodi muri Vatikani mu gitondo cyo kuwa kane, tariki 17 Ukwakira 2024.

Abari mu cyumba bamwakirije amashyi menshi maze Papa Fransisiko atera indirimbo y’Isabukuru y’Amavuko, Ines yinjira atyo nk’umwamikazi muri Sale ya Sinodi.

Uyu mukobwa muto ukomoka i Dallas yagiye i Roma kwizihiza isabukuru ye y’imyaka 10 ari kumwe na se, José Manuel de Urquidi “umwogezabutumwa mu buryo bw’ikonabuhanga akaba n’umwe mu bitabiriye Sinodi.

Mario Grech umunyamabanga mukuru wa Sinodi, yafashe ijambo yibutsa abari muri Sinodi mu biganiro bagize bagarutse ku gaciro k’umuryango. Akomeza ababwira ko bishimiye kwizihiza aka gaciro k’umuryango bifatanya na José Manuel de Urquidi n’umugore we n’umukobwa we, wahimbaje isabukuru y’imyaka 10 y’amavuko.

Mario Grech umunyamabanga mukuru wa Sinodi yahise atumirira Ines n’ababyeyi be kwigira imbere bakaramutsa Papa Fransisiko.

Papa Fransisiko yagize Ati: “Mbega umuryango mwiza! Nishimiye kukubona”.

Papa Fransisiko kandi yamuhaye impano y’udukarito tw’ibisuguti byo muri Arijantine, Ines nawe amushyikiriza impano yamuzaniye.

Ati “Musangire mwese , Si ibyawe gusa ahubwo n’abandi bavandimwe bawe, kuko bitabaye ibyo byakuzura mu nda yawe”.

Inés yageneye Papa Francis amabaruwa n’ibishushanyo by’abanyeshuri bigana ku ishuri Gatolika ryitiriwe Abatagatifu bose muri Diyosezi ya Dallas. Inyandiko imwe yarimo indamutso, bamubwira ko bamukunda kandi bamushimira.

Ubwo butumwa bwagiraga buti “Urakora cyane kandi uri Uri Papa mwiza udasanzwe.”

Papa Fransisiko yishimiye izo mpano maze aha umugisha Ines n’umuryango we.

Leave A Comment