Caritas Kigali yashyikirije abanyeshuri batauruka mu miryango itishoboye ibikoresho birimo amakayi n’amakaramu ndetse n’ibikapu byo kubafasha mu myigire yabo.
N’igikorwa cyabere kuri Paruwasi ya Nyamirambo tariki 22 Ukwakira 2024 cyahuje abana baturuka mu miryango itishoboye baherekejwe n’ababyeyi babo.
Ababyeyi bishimiye iki gikorwa kuko ubu bizeye ko abana baziga neza kandi bakazana amanota ashimishije kuko bazaba bize batekanye.
Mukabalisa Dativa ni umubyeyi ufite abana batanu kandi akaba abarera wenyine avuga ko umwana we yandikaga mu makaye make ugereranyije n’amasomo afite.
Ati “ Nukuri Dufite ishimwe ku mutima kuko Caritas Kigali itubereye igisubizo ku bibazo twari dufite by’ibikoresho mu myigire y’abana bacu”.
Muhawenima Farida nawe ni umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza avuga ko abonye igisubizo ku bibazo yari afite mu myigire ye kuko yari afite ikibazo cy’amakayi yo kwandikamo.
Ati “ Amakaye nigiragamo ni 4 gusa kandi uziko mu mwaka wa gatandatu dukenera amakayi menshi, none rero ndashimira Caritas Kigali mbikuye ku mutima kuzirikana abanyeshuri duturuka mu miryango itishoboye bakatugoboka bakaduha ibikoresho by’ishuri”.
Muhawenimana avuga ko impamvu yiga mu mwaka wa gatandatu afite imyaka 16 ari ukubera ko mu myigire ye yagiye ahura n’ikibazo cy’ubukene bigatuma atabasha kwiga neza rimwe na rimwe akava mu ishuri.
Ati “ Ngiye gushyiramo umwete nzatsinde neza kuko mbonye ibikoresho bihagije kandi rwose nifuza kuzasubira imbere y’abayobozi ba Caritas Kigali mbashimira ineza bangiriye yo kumpa ibikoresho mu gihe mbikeneye”
Amakaye bahaye Abanyeshuri
Mushahsi Josiane umukozi wa Caritas Kigali, ushinzwe Serivise y’abana bugarijwe n’ibibazo avuga ko binyuze mu mushinga mbere na mbere umwana (Enfant d’abord) batanze ibikoresho by’ ishuri birimo amakayi, amakaramu n’ ibikapu ku bana 71 baturuka mu miryango itishoboye yo muri Paruwasi ya Nyamirambo.
Mu butumwa yageneye ababyeyi bari baherekeje abana babo Mushashi yabasabye kwita k’uburere bw’ abana, bakanafata neza ibikoresho bahawe.
Mushashi avuga ko Umushinga Mbere na Mbere Umwana ukorana n’Amaparuwasi 7 agize Arikidiyosezi ya Kigali arimo Paruwasi ya Nyamirambo, Masaka, Kabuga, Gahanga, Rutongo na Ruhuha.
Abakozi ba Caritas Kigali bari bagiye gutanga ibikoresho
Mushashi avuga ko gufasha abanyeshuri baturuka mu miryango itishoboye bidakozwe umunsi umwe gusa kuko ibikorwa bizakomeza no ku miryango bakomokamo.
Ati “ Turateganya no kuzafasha imiryango aba bana baturukamo guhindura imyumvire ikivana mu bukene ikiteza imbere , kuyifasha kwita ku burere n’imibereho myiza y’abana babo hagamijwe kubahirirza uburenganzira bwabo burimo kujya mu ishuri, kuvurwa n’ibindi byose bifasha umwana gukura neza no kubaho neza”.