• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Abakangurambaga bahuguwe ku ihungabana, Ubumwe n’Ubudaheranwa

 

 

 

Abakangurambaga ba Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri arikidiyosezi ya Kigali CDJP tariki 23 Ukwakira basoje amahurwa y’iminsi ibiri ku nyigisho zibongerera ubumenyi ku bijyanye n’isanamitima.

Abahawe aya mahugurwa ni abakangurambaga ku ihungabana, ubumwe n’ubudaheranwa 20 barimo abagore 9 n’abagabo 11 baturutse mu mirenge 10 igize akarere ka Nyarugenge.

Abahawe aya mahugurwa bavuga ko bungutse uburyo bwo gufasha abagize ikibazo cy’ihungabana, uburyo bwo gufasha uwahungabanye ndetse no kuyobora itsinda ry’ubujyanama.

Umukozi w’akarere ka Nyarugenge ushinzwe Ubutore, Ubumwe n’Ubudaheranwa yabashimiye cyane ko bemeye kwitanga no gutanga umusanzu wabo mu kubaka ubumwe bw’abanyarwanda ndetse no gukomeza gufasha mu gukira ibikomere cyane cyane ibyatewe n’amateka igihugu cyaciyemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Abahuguwe bakaba biyemeje ko bagiye gutegura gahunda y’ibikorwa bitarenze ukwezi kwa Ugushyingo bakazayiha Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro (CDJP) Kigali ndetse n’imirenge yabo kandi bagahita banatangira ubutumwa bwabo.

Leave A Comment