Myr Paskalis Bruno Syukur, Umwepiskopi wa Bogor muri Indoneziya yivanye mu mubare w’abazashyirwa mu rwego rwa Karidinali mu muhango warutegeanyijwe tariki 7 Ukuboza 2024.
Umuvugizi wa Vatikani yatangaje ko uyu mwepiskopi yasabye ko atagirwa Karidinali nyuma yo kwemezwa na Papa Fransisiko muri 21 azashyira muri uru rwego tariki 7 Ukuboza 2024.
Myr Paskalis Bruno Syukur, Umwepiskopi wa Bogor muri Indoneziya avuga ko impamvu yabimuteye ari uko yifuza gukomeza kwitangira umuryango w’Imana nk’Umusaserodoti n’Umwepiskopi.
Iki cyemezo kikaba cyatumye abari kuzashyirwa mu rwego rwa Karidinali tariki 7 Ukuboza baba 20 aho kuba 21 nk’uko Papa Fransisiko yari yabitangaje.
Iki cyemezo cya Myr Paskalis cyatunguye abantu benshi kuko kuba Karidinali ari urwego rufatwa nko kuzamurwa mu ntera muri Kiliziya.
Abantu batandukanye nyuma yo kumva iki cyemezo Myr Paskalis yafashe cyo kwanga kugirwa Cardinal bamushimiye ubwiyoroshye no kudakunda Ubuyobozi ndetse no kwita ku ntama yaragijwe.
Mathias Ngiruwonsanga mu butumwa yanditse kuri X yagize ati “Biratangaje kubona umuntu nk’uyu muri iki gihe turimo. Ku bwanjye isi ya none ikwiye abantu benshi bafite imyumvire nk’iye. Mbega ubwiyoroshye butangaje!”.
Undi nawe yagize ati “Mbega icyemezo gikomeye. Arabona kongererwa inshingano ajya mu nama nyinshi i Roma cyane ko Cardinal aba Ari ambassador wa Papa aho yamutuma hose bitamufasha gukenura neza Ubushyo aragijwe”.
Abakirisitu Gatulika bamwe bafashe Myr Paskalis Bruno Syukur nk’umuntu udasnzwe kuko bidakunze kubaho ko umuntu afata icyemezo cyo kwanga kuzamurwa mu ntera