Caritas Kigali mu mushinga Mbere na mbere umwana “Enfant dabord” yahuguye ababyeyi 150 uburyo bakubaka umuryango utekanye no kumenya uburyo bwo gushaka ibisubizo ku bibazo byugarije imiryango yabo.
Ababyeyi bahuguwe baturuka muri Paruwasi enye arizo Gahanga, Cyahafi, Gahanga, Masaka na Kabuga. Abahawe aya mahugurwa n’abafite abana bugarijwe n’ibibazo bitandukanye kuba batiga, ababa mu muhanda, ababyaye imburagihe, n’abandi.
Mushashi Josiane avuga ko intego y’aya mahugurwa n’ugufasha ababyeyi guhindura imyumvire no kugira ubumenyi ku burenganzira bw’abana, amakimbirane mu muryango no ku iterambere.
Aba babyeyi bafite abana bugarijwe n’ibibazo bitandukanye: kuba batiga, ababa mu muhanda, ababyaye imburagihe, n’abandi. Intego y’aya mahugurwa n’ugufasha ababyeyi guhindura imyumvire no kugira ubumenyi ku burenganzira bw’abana, amakimbirane mu muburyango no ku iterambere.Bigishwa ku ngingo zikurikira:
Aba babyeyi bahuguwe ku kumenya ubwishingire bwa kibyeyi aho umubyeyi asabwa kutihunza inshingano ze zo kurera no kwita kubo yabyaye abamenyera ibyibanze byose.
Indi ngingo bahuguweho ni ukumenya uburenganzira bw’umwana n’uburyo bwo kurwanya ihohoterwa ribakorerwa aha hakubiyemo ko umwana afite uburenganzira bwo kwiga, kwambara, kubona ibyo kurya, kuvuzwa, gukundwa, no kubona aho kuba.
Bigishijwe no ku makimbirane mu muryango, uburyo bwo kuyakumira no kuyahosha. Aha ababyeyi baganirijwe no ku kibazo cy’abana baterwa inda, Ikibazo cy’abana batereranwa n’imiryango bakajya mu muhanda,uburyo bwo kugikumira no kugikemura.
Ababyeyi bigishijwe gukora imishinga iciriritse, kwiteza imbere binyuze mu bimina bivuguruye, no kwihangira umurimo.
Pelagie Manirafasha wo muri Paruwasi ya Masaka avuga ko amahugurwa yamufashije kumenya uruhare rwe mu kurera abana be ndetse amenya ko hari ibikorwa by’ihohotera yabakoreraga atabizi kubera ubumenyi buke.
Ati ” Nkubu hari igihe umubyeyi asiga umwana wenyine mu rugo ntawundi muntu mukuru amusigiye akajya gushaka ibyo kurya ariko ntiyibuke ko wa mwana ashobora kuza guhura n’ikibazo cyangwa ngo aze gusonza adafite umugaburira ibyo byose nasanze ari ihohotera nkaba ngiye kubyirinda ndetse nshinshikariza bagenzi bange kubireka mbasobanurira ubui bwabyo”.
Ikindi yungukiye muri aya mahugurwa ni ukumenya gukora imishinga iciriritse ibyara inyungu akabasha kwiteza imbere akivana mu bukene kuko basanze ubukene butera amakimbirane mu miryango.
Caritas Kigali irateganya guhugura ababyeyi baturuka muri Paruwasi zirindwi uyu mushinga ‘Mbere na mbere Umwana” ukoreramo ikazahugura ababyeyi 210.