• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Abakangurambaga ba Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro bahuguwe ku Isanamitima

Abakangurambaga b’ Ubumwe n’Ubudaheranwa 34 bo mu mirenge 17 igize akarere ka Rulindo bahawe amahugurwa na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Arikidiyosezi ya Kigali  kubujyana mu by’Ihungabana.

Ni amahugurwa yatanzwe n’Umukozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro Niyonsenga Immacule agamijije kongerera ubumenyi abakanguramabaga ku bijyanye n’Isanamitima.

Niyonsenga avuga ko aya mahugurwa yatanzwe kuva Tariki 24 kugera tariki 25 Ukwakira 2024 akaba yari agamije kubongerera ubumenyi ku bijyanye n’isanamitima.

Ati ” Babonye ubumenyi bw’ibanze ku ihungabana, uburyo bwo gufasha uwahungabanye, gutega amatwi neza no kuyobora itsinda ry’ubujyanama”.

Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali igira uruhare mu bikorwa by’isanamitima kugira ngo ifashe abanyarwanda bahuye n’ibikomere bituruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ibikorwa by’Isanamitima bikorwa hakurikijwe imirongo migari yamuritswe ishingiye ku bikorwa bitatu, birimo komora ibikomere, gusubiza mu buzima busanzwe ibyiciro byihariye, birimo abakoze Jenoside yakorewe abatutsi baba bafunguwe ngo basubire mu miryango yabo ndetse no mu muryango nyarwanda batekanye nta pfunwe bafite, no kubaka Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda muri rusange.

 

Leave A Comment