• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Caritas Iwacu yatanze ibikoresho ku banyeshuri 204 baturuka mu miryango itishoboye

Paruwasi ya Kicukiro ivuga ko gahunda ya Caritas Iwacu imaze kumvwa n’Abakirisitu benshi kuko mu nkunga yakusanyijwe haguzwe imyambaro ku bana 70 biga mu mashuri abanza bo mu murenge wa Gatenga n’amakayi n’amakaramu ku bana 100 bo mu murenge wa Nyanza.

Eugene Cyubahiro umukozi muri Caritas ya Kicukiro avuga ko abana bahawe imyambaro y’ishuri ndetse n’amafaranga y’ishuri yatanzwe n’abakirisitu mu rwego rwo gufasha abanyeshuri baturuka mu miryango itishoboye.

Ati“ dufite abandi bana 34 barihirwa n’imiryango 22 mu buryo muhoroho mu mashuri yisumbuye”.

Mu mashuri yisumbuye hatanzwe amavalise, ibikapu, amakayi, ku banyeshuri bahize abandi kugira amanota meza mu kiciro cya mbere cy’aashuri yisumbuye.

Cyubahiro avuga ko byakozwe muri gahunda ya Caritas Iwacu igamije kwishakamo ibisubizo aho gutegereza inkung iturutse hanze.

Ni inkunga idasaba gutunga byisnhi kuko muri Paruwasi hifujweko iyi nkunga itajya mu nsi  y’amafaranga 300Frw ku kwezi(3600Frw ku umwaka) ku umuntu waba yabyiyemeje hashingirwaga ku kamaro kayo n’ubushobozi bw’abanyarwanda.

Indi mpamvu yatumye hajyaho iyi gahunda ya Caritas Iwacu no mu mashuri ni ukugira ngo ibitangwa mu kwezi k’Urukundo n’Impuhwe nibishira haboneke  ibindi bintu byo gufashisha abakene.

Ati ” Hakenewe uburyo bwatuma mu mezi cumi n’abiri y’umwaka Caritas ya Paruwasi ibe ifite icyo ifashisha umukene uyigana, birasaba kurenga Caritas ihabwa ,tukagira “Caritas itanga”.

 

Leave A Comment