Inama y’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa yateraniye Mu Murenge wa Rusiga, mu karere ka Rulindo yahuje inzego z’Ubuyobozi zitandukanye yanitabiriwe na Komisiyo y’ubutabera n’Amahoro ya Arikidiyosezi ya Kigali yarebeye hamwe zimwe mu nzitizi zibangamiye Ubumwe n’Ubudaheranwa.
Muri iri huriro hatanzwe ubutumwa bugaruka ku gushima intambwe imaze guterwa mu rugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa mu Karere ka Rulindo.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Maurice Mugabowagahunde yatangaje ko imibanire y’abanyarwanda igaragaza igipimo cyiza cy’Ubumwe n’Ubudaheranwa n’Ubwo hatabura inzitizi zimwe na zimwe zituruka ku bantu batarahindura imyumvire.
Zimwe mu nzitizi zikibangamiye urugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa muri ka karere ka Rulindo hagaragajwe imanza , muri zo hakaba hari imanza 3 zaciwe n’Inkiko Gacaca zitararangizwa, mu manza zisaga 1600 zari muri aka Karere
Ikindi cyagarutsweho n’insengero zigisha inyigisho ziyobya abayoboke bazo, ndetse na bamwe mu babyeyi bagifite imyumvire iyobya abana babo harimo, abivanga mu rukundo rw’abana babo benda kurushinga bitewe n’amatorero basengeramo, ubwoko bwabo n’inkomoko zabo.
Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali Padiri Twizeyumuremyi Donatien witabiriye iyi nama yavuze ko hakwiye gusobanurira urubyiruko n’abakiri bato amateka y’u Rwanda ndetse hagakomeza no gutangwa ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda.
Ati “ Twe abakuze dufite inshingano zo gusobanurira abakiri bato amateka igihugu cyacu cyanyuzemo kugira ngo bayasobanukirwe kandi babashe kubana neza mu gihugu gitekanye. Ayo mateka azabafasha kutagira ababayobya ngo bakurire mu macakubiri no mu mwiryane uturuka ku nyigisho mbi.
Hari ibiteganyijwe ngo izo nzitizi zikurweho
MINUBUMWE itangaza ko mu rwego rwo guhangana n’izo ngaruka ziterwa n’amateka u Rwanda rwanyuzemo y’amacakubiri na Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, buri mwaka kuva ku itariki ya 01 kugeza ku ya 31 Ukwakira habaho ibikorwa byimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Mu kwezi kwa Ukwakira hakozwe ubukangurambaga bugamije gushishikariza Abanyarwanda kunga Ubumwe, ahazatangwa ibiganiro biteganyijwe, hagamijwe guhangana n’ingaruka z’amateka mabi yaranze Igihugu.