• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Rulindo : Imbogamizi zo kutamenya gusoma ziri mu bituma abagore badatera imbere

Mu biganiro byahuje abagore bafashwa n’umushinga ushyirwa mu bikorwa na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro byabaye tariki  29 na 31 Ukwakira 2024 mu midugudu ya Nyagisozi na Nombe yo mu kagari ka Kiyanza,umurenge wa Ntarabana mu karere ka Rulindo bagaragaje ko kutamenya gusoma no kwandika ari zimwe mu mbogamizi bahura nazo zibabuza gutera imbere.

Izi mbogamizi abagore bazigaragaje ubwo umukozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro Murwanashyaka Eugene yarebaga impinduka zazanywe n’umushinga, n’ibibazo bikigaragara mu gace umushinga ukorerramo kugira ngo harebwe ibyakosorwa n’ibyakongerwamo imbaraga.

Kutamenya gusoma no kwandika n’ingingo yahuriweho n’aba baturage n’imwe mu mbogamizi ibabuza gufata ibyemezo ndetse no kwitinyuka bakajya munzego zifata ibyemezo.

Ikindi nuko umuntu utazi gusoma no kwandika usanga akenshi yitinya kuko yumva ko nta jambo yagira mu bandi kubera ubumenyi buke.

Uretse kumenya gusoma no kwandika izindi mbogamizi zagaragajwe n’umuco ugituma hari abitinya bakumva ko abagore batafata ibyemezo haba mu nzego z’ubuyobozi ndetse no mu miryango yabo no mu nzego za Leta.

Imvugo zipfobya abagore nazo ziri mu bituma batajya mu nzego zifata ibyemezo. Izo mvugo zirimo imigani ya kera, uruvuzo urugo ruvuga umuhoro, umugore ni umwana wundi, n’izindi mvugo zerekana ko umugore adashoboye.

Mu rwego rwo gufasha abagore kwitinyuka no kujya mu nzego zifata ibyemezo Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Arikidiyosezi ya Kigali ihugura abagore ku burenganzira bwabo no kwitinyuka kuko bashoboye.

Murwanashyaka Eugene avuga ko mu mahugurwa babaha batibagirwa abagabo kuko nabo bagomba kugira uruhare muri uko gutuma umugore yitinyuka.

Ati ” Duhugura ingeri zose hagamijwe gukuraho inzitizi no guhindura imyumvira zituruka ku bantu babana na wa mugore kugira ngo bimufashe nawe kwitinyuka na za nyigisho twamuhaye abashe kuzishyira mu bikorwa ntawe umubangamiye”.

 

 

 

Leave A Comment