• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Abagenerwabikorwa ba Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro bahawe ibigega bifata amazi

Tariki 13 Ugushyingo 2024 abagenerwabikora 19 ba Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali bo mu murenge Ngeruka, Akagali Rutonde mu mushinga wa GOADC bahawe ibigega 19 bya Litiro 2000 kuri buri muryango, bizabafasha gufata amazi y’imvura.

Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali  Annonciata Kaligirwa avuga ko abahawe ibigega bari mu byiciro by’abakuze, abafite uburwayi budakira, n’abapfakazi.

Ati “ Aya mazi azabafasha cyane cyane mu kuhira imirima y’ibikoni ndetse no mu yindi mirimo yo murugo”.

Kaligirwa avuga ko ibi bigega bizagabanya kandi isuri itwara ubutaka iterwa n’amazi aturuka ku mabati y’inzu zabo, ndetse kandi igihe bakoreshaga bajya gushaka amazi bakazajya bagikoresha mu yindi mirimo iteza imiryango yabo imbere.

Abahawe ibi bigega ashimira Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro uburyo yababaye hafi ikabatera inkunga ibunganira mu mibereho yabo ya buri munsi.

Tuyizere Gemimma ni umwe mu bahawe ikigega cy’amazi avuga ko kizamufasha kubona amazi hafi ye kandi ko kimuruhuye urugendo rwo kujya kuvoma.

Ati ” Badufashije ikintu gikomeye cyane kuko ubu rwose nkize imvune zo kujya kuvoma nkaza nikoreye amazi ku mutwe kandi mfite intege nke, ikindi aya mazi tuzajya tuyuhiza imboga tuba twahinze kugira ngo twihaze mu biribwa”.

Kimwe na mugenzi we Kuramba Oliva bavuga ko imvune zose zo kujya gushaka amazi zirangiye kuko babonye ibigega byo kuyahunikamo.

Ati ” Ubu hehe n’umwanda tugiye kwimakaza isuku mu miryango yacu kuko amazi tuyafite mu ngo zacu kandi nta muvune tuzongera guhura nazo ukundi”.

Aba bagenerwabikorwa bashimira Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ibafasha kwifasha no kugera ku iterambere rirambye kuko kuva batangira gufashwa hamaze guhinduka byinshi birimo n’imibereho yabo.

Leave A Comment