• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Paruwasi ya Rushubi yaremeye abatishoboye

Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umukene uba tariki ya 17 Ugushyingo buri mwaka Paruwasi ya Rushubi kuri uyu wa gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2024 yabimburiye izindi mu kwizihiza uyu munsi w’abakene aho yoroje abatishoboye amatungo magufi n’amatungo maremare ndetse itanga n’ibiribwa.

Ni igikorwa cyabimburiwe na Misa yatuwe na Padiri mukuru w’iyi Paruwasi Jean Damascène Mugiraneza ndetse anifatanya n’aba bakene kwizihiza umunsi mukuru wabagenewe.

Hatanzwe n’ibiribwa 

Abahawe amatungo yo korora ni icumi harimo batatu bahawe inka, ihene esheshatu ndetse n’ingube imwe.

Ati “ Hari abandi bakene batandatu twabahaye ibyo kurya birimo ibiro bitanu by’ibishyimbo, ibiro bitanu by’ifu y’ubugari n’umuti umwe w’isabune.Inkunga yose hamwe yatanzwe ku bakene bo muri Paruwasi ya Rushubi ifite agaciro kangana na 1.442.500 frw y’u Rwanda”.

Habimana Theresphore wahawe inka avuga ko kumworoza bigiye kumufasha kwivana mu bukene ndetse ko bizamufasha kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi kuko izamuha n’ifumbire.

Ati “ Ndashimira Paruwasi yacu yatuzirikanye kuri uyu munsi ikaturemera ikatugabira inka jyewe na bagenzi bange, iki n’ikimenyetso cy’ubukirisitu bwuzuye kandi natwe byaturemye mo umutima utanga kuko nange iyi nka niyororoka nzagabira abandi”.

Abahawe aya matungo nibyo kurya bashimye iki gikorwa cyiza bifuza ko cyazajya kiba ngarukamwaka kikagera no kubandi bakene batishoboye.

Ibiribwa byatanzwe hamwe n’umuti w’isabune

Ubutumwa bwa Papa Fransisko bujyanye no kwizihiza ku nshuro ya  munani umunsi mpuzamahanga w’abakene  yagize ati “ Ndagira ngo ngire icyo mbwira abakene batuye muri iyi mijyi yacu kandi dusangiye umuryango.  Ntimutakaze ikizere! Imana yitaye kuri buri wese muri mwe kandi iri hafi yanyu”.

Papa Fransisko avuga ko Imana itibagirwa abakene kandi ko itazigera ibikora ibasaba kugira ukwizera kutarimo gushidikanya kuko Imana ibakunda.

Ati “Twese mu gusenga kwacu hari igihe kigera tukumva tumeze nk’abadasubizwa. Akenshi dusaba gukizwa ubukene butubabaza bukanadutesha icyubahiro kandi Imana nayo ikagaragara nk’aho itumva ugusaba kwacu. Ariko uguceceka kw’Imana si uko ititaye ku mubabaro wacu, ahubwo harimo ijambo tugomba kwakirana ukwizera tukirundurira mu Mana no mu gushaka kwayo”.

Nubwo Paruwasi zimwe zatangiye kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga w’umukene ibirori byo kwizihiza uyu munsi bizakomereza kuri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Karori Rwanga i Nyamirambo kuri iki cyumweru aho igitambo cya Misa kizaturwa na Cardinal Antoine Kambanda.

Leave A Comment