Kuri iki cyumweru tariki 17 Ugushyingo 2024, muri za Paruwasi zitandukanye hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’Umukene uba buri mwaka bahabwa impano ndetse haba n’igikorwa cyo gusangira ifunguro.
Muri Paruwasi ya Nyamirambo uyu munsi wabimburiwe n’igitambo cya Misa cyatuwe, na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda n’Abasaserdoti bo muri iyi Paruwasi na Padiri Oscar Kagimbura umuyobozi wa Caritas Rwanda.
Nyuma y’igitambo cya Misa habaye ubusabane n’abakene bagera ku 170. Nyuma y’ubusabane bahawe n’impamba bashyira abasigaye mu rugo.
Antoine Cardinal Kambanda yashimiye inzego za Caritas uburyo bashyize mu bikorwa icyofuzo Cya Papa mu kwizihiza umunsi w’umukene.
Ati “ Ni byiza kubazirikana no kubagenera inkunga kugira ngo bagaragarizwe urukundo n’ibyishimo biturutse muri mwe”.
Hatanzwe amatungo
Padiri Mukuru wa Paruwasi Nyamirambo Simon Ruterana nawe yashimiye cyane uruhare abakorerabushake ba Caritas ya Paruwasi bagira mu gufasha abakene Yashimiye Caritas ya Diyoseze yafashije abakene gukorera mu matsinda no kugurizanya, abashimira ko hari inkunga ya miliyoni 4.500.000 bateganya gutera ayo matsinda arimo imiryango 30.
Umwe mu bahawe inkunga na Caritas ya Paruwasi ubana n’ubumuga avuga ko byamufashije kwiteza imbere.
Hatanzwe ibiribwa
Ati “Nagize ikibazo cyo gupfusha umubyeyi wanderaga mbura aho kuba ngana kwa Padiri anyohereza muri Caritas ntibambaza n’idini nsengeramo mpita mbona ko ari abantu beza bafite urukundo bampa igishoro niteza imbere”.
Antoine Cardinal Kambanda yabaturiye igitambo cya Misa
Muri Paruwasi Saint Pierre Cyahafi nabo bizihije umunsi w’umukene basangira ibyo kurya ndetse banabagenera imfashanyo zitandukanye.
Habayeho gusangira ifunguro
Kicukiro, umunsi mukuru w’umukene wizihirijwe mu Gatenga. Wabimburiwe n’igitambo cya Misa yasomwe na Padiri Gwiza Joseph hakurikiraho gutanga ifunguro ku bakene 104 bo mu Gatenga, aho buri muryango wahawe 10kg za kawunga n’ibishyimbo. Muri iyi Paruwasi hateganyijwe mu cyumweru gitaha tuzatangwa ifunguro ku yindi miryango 50.