Mu karere ka Rulindo kuri uyu wa gatatu tariki 20 Ugushyingo 2024 habereye inama y’inteko rusange y’urubyiruko, hanatangwa ibihembo ku rubyiruko rwahize abandi mu marushanwa agamije ubukangurambaga ku isanamitima, ubumwe n’ubudaheranwa mu gukumira uruhererekane rw’ibikomere biciye mu mivugo n’inkuru zishushanyije.
Abahembwe ni abanyeshuri barindwi bahizi abandi ku rwego rw’Akarere muri buri murenge nibo bahawe ibihembo. Ni igikorwa cyitabiriwe n’abanyeshuri bagera kuri 270.
Umukozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’abaturage na polisi yahaye uru rubyiruko ikiganiro ku kwirinda ibiyobyabwenge hanasinywa imihigo.
Umuybozi w’Akarere ka Rulindo yibukije urubyiruko ko rugomba kujya rwitabira ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda, bakirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, bagafasha abafite ihungabana bifashishije abafatanyabikorwa ndetse n’umukozi ushinzwe ubuzima bw’indwara zo mu mutwe ku bigo nderabuzima bibegereye.
Ati “ Rubyiruko muri gahunda zanyu zose mushyiremo no kwita kuri gahunda yo kwivana mu bukene kandi murangwe no gukora kugira ngo mwiteze imbere munateze imbere igihugu cyanyu”.
Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro yatanze ibihembo ku banyeshuri bagize ibihangano byahize ibindi
Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Arikidiyosezi ya Kigali nayo iri mubitabiriye ibi biganiro. Mu kwezi kwahariwe Ubumwe n’Ubudaheranwa iyi Komisiyo yatanze ibihembo ku banyeshuri bagize ibihangano bikubiyemo ubutumwa bwimakaza amahoro.
Nk’umufatanyabikorwa wa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Arikidiyosezi ya Kigali, bahuriye mu bikorwa byo kwimaka Ubumwe n’Ubudaheranwa ndetse inatanga ibihembo ku bihangano byahize ibindi.
Tariki ya 09 Gashyantare 2023 yamuritse umushinga w’Ubumwe n’Ubudaheranwa’, ukorera mu turere twa Nyarugenge, Rulindo na Gakenke, ufasha abatuye muri utu turere komorana ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.