Mu kwezi k’Ubumwe n’Ubudaheranwa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali yatanze ibiganiro mu mashuri ndetse haba n’amarushanwa hagamijwe gukumira uruhererekane rw’ibikomere.
Mu ishuri ryisumbuye ryitiriwe Mutagatifu Andereya i Nyamirambo tariki 1 Ugushyingo 2024 hatanzwe ikiganiro k’Ubumwe n’Ubudaheranwa aho abanyeshuri babwiwe amateka yo ha mbere yagejeje u Rwanda kuri Jenoside ndetse banasobanurirwa urugendo rwo kwiyubaka mu myaka 30 ishize Jenoside ihagaritswe n’ingabo zari iza RP Inkotanyi.
Padiri Donatien Twizeyumuremyi umuyobozi wa Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali yayoboye umuhango wo kwinjiza intore muzini aho abanyeshuri bashya baje kuri iki kigo mu mwaka wa mbere n’uwa uwa kane aribo bijijwe mu ntore.
Padiri yibukije intore gusigasira ubumwe bakarangwa n’uburere , ubumenyi n’ubutore ndetse barangwa no gukunda igihugu.
Padiri Donatien Twizeyumuremyi umuybozi wa Caritas Kigali na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro niwe watanze ikiganiro
Ati “ Mugomba kumenya indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda, amahitamo yacu nk’abanyarwanda yo kuba umwe.
Ubuyobozi bw’ikigo n’Abanyeshuri bashimye ibyiza igihugu kimaze kugeraho biyemeza gushimangira gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
Muri aya marushanwa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali niyo yatanze ibihembo ku banyeshuri babaye indashyikirwa mu bihangano byimakaza ubumwe n’ubudaheranwa. Ibyo bihangano byari bigizwe n’imivugo n’inkuru zishushanyije.