Kiliziya Gatolika kuri iki cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2023 yizihije umunsi mukuru wa Kirisitu Mwami ari na wo munsi duhimbazaho umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko ku isi.
Kiliziya yizihiza uyu munsi mukuru ku cyumweru cya nyuma cy’Umwaka wa Liturujiya igahimbaza uyu munsi nk’umunsi ukomeye wo kuzirikana ko Kirisitu ari umwami w’Isi n’Ijuru kandi ari umukiza w’abantu bose.
Myr Papias Musengamana, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Byumba, akaba n’umuyobozi wa komisiyo y’Abepisikopi ishinzwe ikenurabushyo ry’urubyiruko, avuga ko uyu mwaka wa 2024 bifuje ko imiryango y’Agisiyo gatolika, yakongera kwizihiza umunsi mukuru wa Kristu umwami nk’uko kera byahoze, kuko ubu byagaragaye ko badohotse.
Myr Papias Musengamana asobanura ko ari n’umwanya wo kongera kuzirikana ubutumwa bwabo muri paruwase na Diyosezi no kongera kureba ko iyo miryango ihari koko kandi ikorza neza.
Ati”Turifuza ko guhera uyu mwaka imiryango y’Agisiyo gatolika mu ma paruwase na Diyosezi, yakongera guhimbaza umunsi mukuru wa Kristu Umwami nk’uko kera byakorwaga. Uyu mwaka tuzareba uko bizaba bihagaze kugira ngo no mu myaka izakurikiraho tuzakomeze kugenda turushaho kubiha imbaraga kugira ngo uyu munsi usubirane agagaciro kawo muri gahunda za Kiliziya nk’uko byari bisanzweho.”
Padiri Alexis Ndagijimana umunyamabanga wa Komisiyo y’Abepisikopi ishinzwe ikenurabushyo ry’urubyiruko asobanura ko umunsi mukuru wa Kristu umwami ari umunsi udasanzwe ku rubyiruko, kuko hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko ku isi hose.
N’ubwo mu Rwanda Abepisikopi birifuje ko umunsi w’urubyiruko waba ku cyumweru cyibanziriza icya nyuma cy’ukwezi kwa mbere, ni ukuvuga icyumweru kibanziriza tariki ya 31 z’ukwezi kwa mbere aho duhimbaza umunsi mukuru wa mutagatifu Yohani Bosco, avuga ko Komisiyo yabonye ari byiza no kwifatanya n’urubyiruko ku isi hose mu guhimbaza umunsi wa Kristu Umwami.
Ati” Mu rwego rwo kubahiriza no kugendera mu murongo w’Abepisikopi bacu, ariko tutitandukanyije n’umurongo mugari wa Kiliziya y’isi yose, hifujwe ko mu Rwanda twagira umwihariko wo kwita ku rubyiruko ruri mu miryango y’agisiyo gatolika no gushishikariza urubyiruko rutari muri iyo miryango y’agisiyo gatolika kuyijyamo. Ni mu rwego rwo kunga ubumwe na Kiliziya y’isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko.”
Abakirisitu Gatolika bafata uyu munsi nk’udasanzwe kuko u Rwanda rwatuwe Kristu Mwami
Ibyo gutura u Rwanda Kristu Umwami, byakozwe ku Ngoma y’Umwami Mutara III Rudahigwa wabatijwe akongeraho Charles Leon Pierre.
Ibirori byo gutura u Rwanda Kristu Umwami, byizihijwe iminsi itatu aho ngo byari ibirori by’akataraboneka, biryoheye ijisho kandi ngo byishimiwe na buri wese , binitabirirwa n’abanyacyubahiro batandukanye kandi bavuye hirya no hino barimo Musenyeri Classe, Ryekmans Umwami Mutara III Rudahigwa hamwe n’umugabekazi Nyiramavugo Kankazi.
Byatangiye kuwa 26 kugera kuwa 28 Ukwakira 1946 bibera i Nyanza aho ubu hubatswe ishuri ryitiriwe Kristu Umwami (Christ Roi).
Dore Isengesho Umwami Rudahigwa yavuze yitura Yezu Kristu, akamutura u Rwanda n’abaturage barwo:
Charles Leon Pierre Rudahigwa ndapfukamye kugira ngo nemeze ko ari mwe bagenga b’inteko b’u Rwanda, mukagomba no kutubera umuzi ushingiweho ubutegetsi bwarwo n’ingoma yarwo.
Nyagasani Kristu Mwami, ni wowe warwiremeye, uruha abategetsi bo kurugenga mu izina ryawe. Ugumya kurugwiza uruyobora ku ngoma nyinshi rutarakumenya.
Igihe warurindirije ubonye kigeze, uruha kogeramo ingoma yawe. Uruzanamo intumwa zawe zo kurugwizamo urumuri rw’amahame abeshaho iteka. Urwoherezamo kandi n’abo kururera ngo barwigishe ubutegetsi barutoze amajyambere y’ibyiza bikiza byose hano mu nsi.
Natwe abanyarwanda twese twemeje ku mugaragaro ko tukuyobotse ukaba uri umwami wacu. Twakiranye icyubahiro amahame abeshaho y’Ubwami bwawe.
Mwimanyi nguhaye igihugu cyanjye cyose, abo tuva inda imwe nanjye ubwanjye.
Abagabo barutuyemo, ubahe umutima w’ubudacogora mw’ishyaka, barurwanira ryo kurushyira imbere no kurukomezamo amahoro wazaniye isi yose. Ubavanemo imico ya kera yo kugirirana nabi no guhuguzanya, no kubeshyerana, no kwiba no kwambura n’izindi ngeso mbi zose zidahuje n’ubuvandimwe wifuza kubona mu ngoma yawe.
Ubagwizemo inema zibamurikira, zibajijura zibavanemo ubunebwe n’ingeso zindi zose za gipagani zirenga itegeko ryo gusenga Wowe wenyine Mungu waremye byose.
Abagore ubahe umutima w’ubudahinyuka, barubere mu nteko barutegeye urugori, barere neza abana waduhereye kurugwiza.
Barememo imitima yabo, bayishyiremo icyubahiro cyawe n’urukundo rw’ingoma yawe, n’urw’igihugu cyacu cy’u Rwanda.Ingo rero zarwo zose uzikomezemo amahoro, abashakanye bahuze imitima, babe nk’umubiri umwe nk’uko nawe umeranye na kiliziya yawe.
Abatware ubahe kubategekena ubutabera, barutsindemo akarengane n’imigenzo mibi yindi yose, inyuranyije n’ubutungane watwigishije. Ubwo ubakomezamo umwete wo kwirinda ingeso za gipagani zo kwangana no kwiremamo ibice by’inzangano zatuma urukundo utwifuzamo rudashinga imizi mu gihugu cyawe.
Ubatsindire kuryaryana mu migenzereze yabo, ubatsindire guhendana ubwenge no guhemukirana mu nama bajya zo kugutunganyiriza u Rwanda wabaragije.
Ubarinde kurenga ku masezerano no kwica umugenzo mwiza w’ubwangamugayo, ubahe guca imanza zitunganye no kutagira uwo barenganya, ngo barengere uwo bikundiye. Ubatsindire kurwarana inzika, no kugira uwo bayirwara mu ngabo zabo. Ubahe kwirinda kugira uwo bagambanira, cyangwa ubagambanaho byo kurengenya umuntu numwe mu Rwanda rwawe.
Ubavaneho rero imigenzo yose ya gipagani, inyuranije n’ingoma yawe. Intumwa zazanywe no kutwigisha amahame y’ibibeshaho iteka n’abazanywe no kuyobora inzira y’ibyerekeye amajyambere natwe bene igihugu twese, dushyire hamwe dutunganye imirimo yacu, dushyizeho umwete ari wowe tuyikorera.
N’amahanga yose uko angana tugusingirize mu ruhame tugira tuti: Kristu Mwami n’umubyeyi we Bikiramariya ingoma yanyu yogere hose, ubunu n’iteka ryose.