• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Myr Andereya Havugimana yasoje ubutumwa bwo kuba Omoniye wa Gereza ya Nyarugenge

Kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2024, Myr Andre Havugimana yasoje ku mugaragaro ubutumwa bwo kuba Omoniye wa Gereza ya Nyarugenge yari amazemo imyaka 44 kuri iki cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo 2024.

Myr Andereya Havugimana yavuze ko yatangiye ubu butumwa kubwa Myr Visenti Nsengiyumva mu 1980. Abepiskopi bamusimbuye bakomeje kumugirira ikizere kugeza kuri Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, uriho ubu.

Myr Andre yakomeje avuga ko ubu butumwa yabutangiye ku ngoma yuwahoze ari Perezida Habyarima Jevenal, akanabukomeza nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Myr Andre avuga ko we yakiriye ubu butumwa kandi akaba ashimira Imana ko aburangije ntawe umuhutaje abikesha Imana yamuhagazeho, ikamuyobora, ikamuha n’abapadiri n’abiyeguriyimana bo mu miryango itandukanye ngo bamufashe.

Ati “Ubu butumwa naburonkeyemo ingabire nyinshi ndashimira abantu bose bamfashije mu gihe cy’imyaka 44 mbumazemo”.

Myr Andre yashimiye abayobozi b’Igororero rya Nyarugenge bakoranye mu bihe bitandukanye ndetse n’abagororwa bose babanye mu gihe amaze muri ubu butumwa.

Impamvu yahagaritse ubutumwa n’uko ageze mu zabukuru kandi akaba atagifite imbaraga zo gukomeza kwigisha ubutumwa bwiza muri gereza asaba Antoine Cardinal Kambanda ko yabuha undi maze amwerera ko yasimburwa na Padiri Nsengiyaremye Viateur, ukorera ubutumwa muri Paruwasi ya Nyamirambo.”

Padiri Nsengiyaremye Viateur ugiye gukorera ubutumwa mu Igororero rya Nyarugenge yavuze ko yishimiye ubu butumwa yahawe kandi azafatanya nabo muri byose cyane cyane mu bijyanye na Roho.

Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare Myr Jean Bosco Ntagungira, yashimiye uruhare n’ibikorwa bya Myr Andre Havugimana mu myaka yose amaze akorera ubutumwa mu Igororero, afasha abagororwa gukira kuri Roho.

Avuga ko n’ubwo kugaruka kubafasha bitajya bimukundira cyane, yizeye ko azabahoza ku mutima.

Leave A Comment