• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Abapadiri bakuru ba Paruwa muri Arikiyosezi ya Kigali biyemeje kongera ibikorwa byo kwita kubafite Ubumuga

Abapadiri bakuru ba za Paruwasi zo muri Arikidiyosezi ya Kigali hamwe n’Abarayiki bari muri Komite ya Komisiyo y’iterambere ryuzuye rya muntu kuri uyu wa mbere tariki 25 Ugushyingo 2024 bahuriye mu nama muri ‘centre St Paul’ bungurana ibitekerezo by’uburyo bakomeza kwita kubafite ubumuga.

Ni inama yafunguwe ku mugaragaro na Padiri Donatien Twizeyumuremyi umuyobozi wa Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali initabirwa n’ihuriro ry’imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR).

Bimwe mu byaganiriweho muri iyi nama ni uburyo Kiliziya igomba kugira uruhare rukomeye mu kwita ku bafite ubumuga haba ku mubiri no kuri Roho.

Padiri Donatien Twizeyumuremyi umuyobozi wa Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali atangiza inama

Padiri mukuru wa Paruwasi ya Karama Rugigana Florent yifashishije urugero rw’igikorwa bateguye cyo gusangira n’abafite ubumuga yavuze ko bigeze kubatumira ari 30 haza abarenga 100.

Ati “ Icyo bisobanuye nuko bakeneye ubatega amatwi, kugaragarizwa urukundo, kubaherekeza no kubakorera ubuvugizi”.

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Musha Jullien Mwiseneza  avuga ko yungukiye byinshi muri iyi nama ndetse ko bagiye kongera ibikorwa byo kwita ku bafite ubumuga.

Ati “Icyo numva nzakora nyuma y’ibi biganiro ni ukugerageza kumenya aho abafite ubumuga muri za Paruwasi bari. Nyuma yo kubamenya ni ukubegera aho kugira ngo bahezwe, kwita ku buzima bwabo bwa Roho no kubakorera ubuvugizi muri Leta no gukomeza kubaka ibikorwaremeza biborohereza, birimo ubwiherero n’inzira zo kunyuramo  muri  Kiriziya”.

Bafashe ifoto rusange basoje inama

Padiri Mwiseneza avuga ko azabwira Abakirisitu kwita kuri bagenzi babo bakabafata nkabo bakanabazirikana mu isegesho aho bishoboka ko bajya mu mirimo ya Riturujiya bakaba bayikora nko gusoma mu Kiliziya kumva indirimbo n’ibindi bikorwa bibahuza n’abandi.

Aha bari bagiye gutangira inama 

Ati “Hari ibikorwa abafite ubumuga butandukanye bagafashwamo bakegera Imana birimo kumva Misa, Gusoma amabaruwa, ndetse kubafite ubumuga bwo kutabona bafashwa kumva indirimbo, ndetse abatavuga ntibanumve nabo bagafashwa mubyo bashoboye”.

Padiri Mwiseneza  Jullien avuga ko bazakorana n’inzego za Leta ku buryo muri buri muryango remezo hakabamo umuntu ushinzwe kwita kubafite ubumuga by’umwihariko.

 

Leave A Comment