• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Cardinal Antoine Kambanda yakiriye abitabiriye Inama ya Komite Ihoraho y’Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi muri Afurika na Madagasikari

Ku mugoroba w’uyu wa mbere tariki 25 Ugushyingo 2024, Cardinal Antoine Kambanda yakiriye abitabiriye Inama ya Komite Ihoraho y’Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi muri Afurika na Madagasikari (SECAM), barangajwe Imbere n’umuyobozi w’iri huriro, Kadirinali Fridollin Ambongo.

Ni umuhango wabimburiwe n’Igitambo cya Misa yabereye muri Chappelle Saint-Paul iri muri Centre Saint-Paul.

Iyi Misa yayobowe na Karidinali Antoni Kambanda, yitabiriwe n’Abepiskopi bitabiriye Inama bose n’Abapadiri bari kumwe ndetse n’abakora uvutumwa ku Biro by’Inama y’Abepiskopi no kuri Paruwasi Saint Michael.

Mu ndirimbo nziza ziganjemo n’izo mu rurimi rw’icyongereza n’Ilingala, Abakristu bagize umuryango Dimanche en Famille avec Jesus na Korali le Bon Berger bafashije Abitabiriye Inama gutangira neza iki gikorwa cyabazanye mu Rwanda.

Babanje gutura igitambo cya Misa

Karidinali Kambanda wayoboye Igitambo cya Misa yasabye Abakristu gusabira Kiliziya muri Afurika kugira ngo igire uruhare mu kubiba amizero mu batuye Afurika bugarijwe n’ibibazo by’urudaca birimo Ubukene, Inzara, Intambara n’ubuhunzi.

Ati”Kiliziya yacu muri Afurika, dufite ubutumwa bwo kumenyesha umugabane wa Afurika urukundo rw’Imana. N’ubwo Afurika ifite ibibazo byinshi Ubukene,intambara, ubuhunzi…Dutoze umuryango w’Imana muri Afurika kuyiringira no kuyakira nk’ishingiro ry’amizero.”

Igitambo cya Misa gihumuje, Padiri Rafael Simbine, Umunyamabanga mukuru wa SECAM yerekanye Abepiskopi n’Abapadiri bitabiriye iyi Nama.

Karidinali Fridollin Ambongo, mu Ijambo rye yavuze ko ari i Kigali mu Rwego rwo kwitabira Inama ya Komite Ihoraho y’Ihuriro ry’Inama y’Abepiskopi muri Afurika na Madagasikari, aboberaho gusobanura Imikorere n’imiterere ya Kiliziya muri Afurika.

Batuye igitammbo cya Misa 

Ati”Ndishimye kandi mpimbajwe no kuba ndi hano i Kigali. Navuye i Kinshasa ejo. Nyuma yo guhimbaza kristu umwami. Ndi hano nka Perezida wa SECAM: Ihuriro rya’Inama z’Abepiskopi muri Afurika n’ibirwa byayo. Kiliziya muri Afurika, ifite uko iteye n’uko ikorana. Muri buri gihugu hari Inama y’Abepiskopi; Mu turere hari Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi mu turere. Afurika ikaba igizwe n’uturere umunani.”

Yakomeje agira ati”Turi hano nka komite ihoraho ya SECAM; Ni ukuvuga komite ikurikirana imibereho ya Kiliziya muri Afurika ikaba ifite na Biro Ihoraho, ifite Abanyamabanga batatu bakorera Accra muri Gana. Njyewe Ndi Perezida nkaba mfite ba visi Perezida babiri ari bo Myr Lucio Mondula wa Mozambique na Myr Stephen Mansa, wo muri Nijeriya. Komite Ihoraho yo igizwe n’Abayobozi, Abanyamabanga ndetse n’Abahagararite Uturere.Aba akaba ari bo turi kumwe hano i Kigali.

Karidinali Ambongo yakomeje avuga ko mu muco wa SECAM, inama ya Komite Ihoraho ibera ahazabera Inteko rusange y’Abepiskopi muri Afurika. Iki akaba ari nacyo cyabazanye i Kigali, kuko Abepiskopi muri Afurika bifuje ko Inteko rusange y’Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi muri Afurika yabera i Kigali mu mwaka utaha wa 2025.

Karidinali Ambongo yashimiye Kiliziya yo mu Rwanda uko yabakiriye anavuga ko yishimiye no kumva indirimbo z’iwabo avuga ko byamukoze ku mutima.

Nyuma y’Igitambo cya Misa, Muri Sainte Famille Hotel, Karidinali Kambanda yakiriye Karidinali Ambongo n’Abagize Komite ya SECAM ku meza, abifuriza no kuzagira Inama nziza.

Leave A Comment