Arikiyepisikopi wa Kinshasa akaba na Perezida w’Ihuriro ry’Inama y’Abepisikopi muri Afurika na Madagascar (SECAM), Cardinal Fridolin Ambongo, yasabye abayobozi b’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi guhura, bagakemura amakimbirane ari hagati y’ibihugu byombi.
Ubu busabe yabutangiye mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru tariki 25 Ugushyingo 2024, nyuma ya Misa yasomewe muri Chapelle ya Saint Paul i Kigali.
Ambongo ari mu Rwanda aho yitabiriye inama ya Komite Ihoraho ya SECAM igamije gusuzuma niba ibikenewe byose bihari ngo i Kigali hazateranira inama rusange y’iryo huriro umwaka utaha.
Cardinal Ambongo yagaragaje ko mu gihe umwuka ari mubi mu mubano w’ibi bihugu, ababituye na Kiliziya bikomeje kubana kivandimwe. Yemeje ko ikibazo kiri mu rwego rwa politiki gusa.
Cardinal yasabye abayobozi b’ibihugu by’u Rwanda n’Uburundi na Congo kugirana umubano mwiza
Yagize ati “Icyo tubona nka Kiliziya ni uko abaturage b’u Rwanda, u Burundi na Congo nta kibazo bafitanye. Twebwe nk’abashumba, ubutumwa twifuza gutanga ni uko abaturage b’ibi bihugu uko ari bitatu bakeneye amahoro. Dusaba abayobozi kubaka amahoro arambye kugira ngo abaturage bagire amahoro kandi bikorere imirimo yabo, nta kibahutaza.”
Arikiyepisikopi wa Kinshasa yatangaje ko Kiliziya Gatolika idafite ububasha bwo gukemura ibibazo bya politiki biri hagati y’ibi bihugu, icyakoze igerageza gusaba abayobozi babyo kubikemura ubwabo.
Ati “Kiliziya nta bubasha ifite bwo gukemura ibibazo bya politiki ibihugu bifitanye. Ariko ifite ubutumwa bwo guhanura; igerageza kubwira abayobozi b’ibihugu. Ikigaragara ni uko batatwumva. Mbese nk’uko byagendekeye Umuhanuzi Yesaya, tumeze nk’ababiba mu butayu. Gusa dukomeza kugira icyizere ko imbuto Kiliziya iri kubiba muri iki gihe, umunsi umwe zizatanga umusaruro.”
Cardinal Ambongo yagaragaje ko umubano mwiza muri Kiliziya Gatolika muri ibi bihugu ushimangirwa n’uko Abashumba bayo bahura, bakaganira.
Ati “None niba ku rwego rwa Kiliziya dushobora guhura, tukaganira kivandimwe, twibaza ikibazo, kubera iki ku rwego rwa politiki badashobora kubigenza batyo?”
Umubano w’u Rwanda na RDC wazambye byeruye mu ntangiriro za 2022 ubwo M23 yatangizaga ibitero mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. RDC ishinja u Rwanda gufasha M23, narwo rukayishinja gukorana na FDLR no kuyifasha.
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi na wo wazambye byeruye mu Ukuboza 2023. Buri ruhande rushinja urundi gushaka guhungabanya umutekano warwo.