• Address: KN 3Rd/ KN 1 St, Charity House
  • +250 784 609 286

Abagenerwabikorwa ba Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro bahawe ibiti by’imbuto n’ibivangwa n’imyaka

Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2024, abagenerwabikorwa 300 ba Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali (CDJP) bo mu kagali ka Rutonde mu murenge wa Ngeruka mu karere ka Bugesera bahawe ibiti bitandukanye birimo Avoka, amapapayi na Gereveriya,.

Umukozi ushinzwe ubuhinzi muri Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Arikidiyosezi ya Kigali (CDJP) Gatera Gaston yavuze ko buri wese yahawe ibiti birindwi.

Ati “ Ibiti babihawe kugira ngo bizabafashe mu bihe biri imbere kubona imbuto zo kurya no kugurisha ndetse, ibiti bya Gereveriya bizafate ubutaka kugira ngo ntibutwarwe n’isuri mu bihe by’imvura no kubafasha kugabanya imiyaga myinshi  isenya amazu yabo, twanaberetse uburyo bwiza bwo kubitera, kugira ngo bikure vuba”.

Abagenerwabikorwa barimo bahabwa imbuto zo gutera

Abagenerwabikorwa biyemeje  kubibungabunga kugira ngo bikure neza bihaze mu biribwa ndetse banasagurire isoko.

Sebuhoro Gaspard yavuze ko kuva batangira gufashwa na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro y’Arikidiyosezi ya Kigali babashije guhindura imibereho babagamo biteza imbere.

Ati “ Uretse kudufasha mu mishanga itandukanye banadufashije guhinga kijyambere none dore baduhaye n’ibiti by’imbuto ndetse n’ibivangwa n’imyaka kugira ngo abana bacu bajye barya imbuto”.

Hakizimana Narcisse avuga ko imbuto nizera bazarushaho kugira ubuzima bwiza we n’umuryango we.

Ati “ Nta gushidikanya abana bacu bazabaho neza natwe kandi bizaturinda kujya mu isoko guhaha imbuto kuko tuzaba tuziyezereje.

Gatera Gaston ababwira uko batera ibiti bahawe

Abagenerwabikorwa bose bashimiye cyane Komonisiyo y’Ubutabera n’Amahoro (CDJP) uburyo ibafasha muri gahunda zo kwiteza imbere.

Leave A Comment