Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Fransisiko arifuza ko buri wese agira uburenganzira bwo kwiga. Ibi ibigize isengesho rye ryo muri Mutarama 2025.
Mu mashusho yashyizwe hanze tariki ya 2 Mutarama 2025, Papa Fransisiko yagize ati “Ubu turi mu gihe cy’ibyago ku burezi. Ibi si ugukabya. Kubera intambara, ubuhunzi, n’ubukene, abana bagera kuri miliyoni 250 nta burenganzira bafite bwo kwiga.”
Papa Fransisiko akomeza agira ati “Abana n’urubyiruko bose bafite uburenganzira bwo kujya ku ishuri, hatitawe ku rwego rwabo rw’ubuhunzi.”
Papa Fransisiko avuga ko uburezi ari “ibyiringiro by’abantu bose.”
Ati “Bushobora gukiza abimukira n’impunzi ivangura, imiryango y’abagizi ba nabi, ndetse no guhohoterwa kuko hari abana benshi bahohoterwa cyane! Bushobora kubafasha kwinjira neza mu muryango ubakira.”
Yagaragaje ko “uburezi bufungura amarembo y’ahazaza heza.”
Ati “Bityo, abimukira n’impunzi bashobora gutanga umusanzu mu muryango wabo mushya cyangwa mu gihugu cyabo bakomokamo, igihe bahisemo gusubirayo.”
Umushumba wa Kiliziya Gatolika yasabye abakirisitu kwibuka ko “uwakira umwimukira aba yakiriye Yezu Kirisitu.”
Yashoje isengesho ati: “Dusabire abimukira, impunzi, n’abo intambara yagizeho ingaruka, kugira ngo uburenganzira bwabo bwo kubona uburezi, bukenewe kugira ngo hubakwe isi irushaho kuba iy’abantu, buzakomeze kubahwa.”