Uruzinduko Abasenateri bagiriye mu ishuri rya Butamwa TVET School basanze rikwiriye kongerwamo andi mashami ndetse hakongerwa igihe cyo kwiga kikava ku mezi 6 kigagera ku myaka itandatu.
Igikorwa cyo gusura iri shuri rya Arikidiyosezi ya Kigali cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 20 Gashyantare 202025 cyakozwe na Senateri Dusingizemungu Jean Pierre hamwe na Senateri Cyitatire Sostene.
Nyuma yo kumurikirwa uburyo iki kigo gikora bifuje ko hakongerwamo andi mashami arimo ubwubatsi ndetse hakabaho no kongera imyaka yigwamo ikagera ku myaka itandatu kuko ari ishuri ryiza kandi ritanga ubumenyi bufite ireme ku baryizemo.
Senateri Cyitatire Sostene, yashimye ibyo bakora ariko kubera ukuntu iri shuri ryagiriye akamaro abaryizemo yifuje ko habaho kongera imyaka abaryigamo bakarangiriza imyaka itandatu kugira ngo abakeneye gukomeza mu ishuri rikuru ryigisha imyuga bakomeze.
Ati “ Urebye ibyo batweretse n’ubuhamya bw’abahize nibyo bamaze kwigezaho birakwiye ko bakomeza maze bakarangiriza imyaka itandatu byaba na ngombwa bagakomeza muri Kaminuza. Ikindi twasanze bikwiriye ko hakongerwamo andi mashami nk’ubwubatsi ndetse n’ububaji kuko twasanze ari abantu bafite umurongo mwiza kandi ari ikigo gikora neza”.
Senateri avuga ko ubuhamya yahawe n’abize muri iki kigo butanga icyizere ko haramutse haguwe hakakira abanyeshuri benshi byatanga umusaruro ufatika ku gihugu n’abanyarwanda muri rusange kuko ari ishuri ryashyira abanyeshuri bashoboye ku isoko ry’umurirmo.
Ati « Nkuriya mudamu ufite saro itunganya imisatsi ‘salon de coiffure’ i Gikondo mu murenge wa Kigarama urabona ko akoreshamo abakozi 7 akanabahemba umushahara kuva kuri 50.000Frw kugera kuri 150.000Frw ku kwezi. Nawe buri kwezi yibarira umushahara wa 480.000Frw ari ibintu byiza cyane kuko yahavanye ubumenyi burimo n’uburere bikaba byaramugiriye akamaro ndetse n’abo bakozi ahemba”.
Padiri Twizeyumuremyi Donatien umuyobozi wa Caritas na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arikidiyosezi ya Kigali avuga ko bateganya kwagura inyubako bakaba bakurikizaho igikorwa cyo kwakira abanyeshuri benshi.
Padiri Twizeyumuremyi yasobanuriye Abasenateri ko iki kigo ari icya Kiliziya kandi kitarabona amikoro ahagije mu kwagura inyubako abizeza ko igihe habonetse ubushobozi bwo kubaka izindi nyubako habaho no kongera umubare w’abiga muri iri shuri.
Ati ” Natwe turabibona ko bikenewe ariko byose bijyana n’amikoro kuko ntitwakwakira abanyeshuri benshi tudafite ubushobozi bwo kubigisha, kuko byose bisaba ingengo y’imari ihagije n’inyubako zihagije”.
Aha niho senateri Dusingizemungu Jean Pierre yabagiriye inama y’uburyo bakorana na Leta noneho ikaba yabahembera abakozi nabo bakabasha gukora indi mirimo isigaye.
Kuri iyi ngingo Padiri Twizeyumuremyi Donatien yasobanuye ko bazabikorera inyigo byose ndetse igitekerezo bahawe naba Abasenateri bakareba uburyo bagishyira mu bikorwa kuko ari cyiza kandi cyazamura ikigo cy’imyuga cya Butamwa.
Ati ” Nibyo koko bdusuye kandi bashimye ibyo dukora mu nama rero baduhaye harimo kongera amashami yigishirizwamuri iki kigo ndetse no kwagura inyubako tukongera umubare w’abatugana ariko tukareba n’imikoranire na Leta kkugira ngo turusheho gutanga uburezi ku bantu benshi kandi twemeranyijwe ko tuzabireba mu mwaka utaha”.
Padiri Twizeyumuremyi avuga ko hari ibyifuzo bahaye Abasenateri birimo ko Leta ikwiye gutekereza ku mashuri yigenga ikayagenera inkunga y’ibikoresho mu rwego rwo gufasha abana b’igihugu ndetse iki kigo kikongera kubona uburenganzira bwo gutangiza gahunda y’imyaka itatu ‘Level 3 Fashion Design’ baari bemerewe mu mwaka w’amashuri 2023-2024.