Kaporali Eliah Cinotti, Umuvugizi w’Ingabo zirinda Papa, yabeshyuje amakuru yavuzwe kuri izi ngabo ko zaba zirimo gutegura umuhango wo gushyingura Papa. Kaporali Cinoti yavuze ko ibyatangajwe ari ibihuha kandi ko ingabo zirinda Papa zikomeje akazi kazo uko bisanzwe ari nako zimusabira kugira ngo akire vuba.
N’ibihuha byakwirakwijwe n’Ikinyamakuru Blick cyo mu Busuwisi ku wa 20 Gashyantare 2025, cyanditse ko abashinzwe umutekano wa Papa bashyizwe muri gahunda yihariye yo gutegura umuhango wo kumushyingura.
Iki kinyamakuru cyabeshye ko iyi gahunda yo kumutegurira uburyo azashyingurwa yashyizweho nyuma y’uko Papa abwiye abamuri hafi ko abona gukira kwe kugoranye, bityo bakaba bagomba gutegura umuhango yo kumuherekeza.
Nyamara izi nkuru z’ibihuha nawe aho arwariye zamugezeho kuko ubwo yasurwaga na Minisitiri w’Intebe w’U Butariyani, Georgia Meloni, aho ari mu bitaro Gemelli i Roma, yamwakirije urwenya, amubwira ko ngo abantu barimo kuvuga ko Imana yamujyanye mu ijuru, nyamara yo ikimurekeye hano ku isi.
Minisitiri w’Intebe w’U Butariyani, Georgia Meloni, aho ari mu bitaro Gemelli i Roma gusura Papa
Ku wa 14 Gashyantare 2025 ni bwo Papa Francis yajyanywe igitaraganya mu bitaro bya Gemelli i Roma, aho yari ari gukurikiranwa ku ndwara y’ibihaha izwi nka ‘bronchite’ nk’uko Vatican yari yabitangaje.
Vatican yatangaje ko Papa Francis akomeje kuremba kurushaho aho yaje no gusangwamo indi ndwara ya ‘infection polymicrobienne’ ifata inzira y’ubuhumekero ndetse byanasabye ko ahindurirwa imiti.
Vatican yavuze ko ubu burwayi bwa Papa bukomeye nubwo atari gukoresha “oxgyen” imufasha guhumeka.
Indwara z’ubuhumekero kuri Papa Francis si iz’ubu gusa kuko mu bwana bwe yigeze kurwara indwara y’ubuhumekero izwi nka ‘Pneumonia’, nyuma igice cy’igihaha kimwe kiza gukatwa.
Papa Francis amazina yahawe n’ababyeyi ni Jorge Mario Bergoglio. Akomoka muri Argentine akaba ari we wa mbere wabaye Papa ukomotse ku Mugabane wa Amerika. Mbere yo kuba Papa yari Arikiyepisikopi wa Buenos Aires muri Argentine kuva 1998 kugeza ubwo yagirwaga Papa mu 2013.