Ababyeyi barerera mu mashuri yigisha Ubuforomo n’Ububyaza, basaba Leta kugabanya ikiguzi cy’uburezi, kugira ngo bunganire gahunda yo gukuba kane mu gihe cy’imyaka ine(4×4), umubare w’abiga Ubuforomo n’Ububyaza mu Rwanda.
Babitangaje mu muhango wo guha impamyabumenyi ku nshuro ya 8 abanyeshuri 100 barangije kwiga Ubuforomo n’Ububyaza mu Ishuri Rikuru rya Kiliziya Gatolika ryigisha Ubuvuzi ry’i Ruli mu Karere ka Gakenke (Ruli Higher Institute of Health – RHIH), ku wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025.
Uwitwa Mushimiyimana Claudine, umubyeyi wa Kwihangana Christian, avuga ko yatanze amafaranga arenga miliyoni 9 kuri uwo mwana we urangije kwiga Ubuforomo muri RHIH, bikaba byaramusabye kugurisha inzu (yaguzwe amafaranga miliyoni 12).
Na none umubyeyi wa Mfurayase Honoré, na we urangije kwiga muri RHIH, uvuga ko mu myaka itatu umwana we amaze yiga ubuforomo muri icyo kigo, yamutanzeho amafaranga arenga miliyoni 8Frw.
Sindikubwabo Théogène(uwo mubyeyi wa Mfurayase) avuga ko kugira ngo yishyurire umuhungu we mu Ishuri ry’Ubuforomo n’Ububyaza, byamusabye kugurisha inka nkuru 3 n’inyana nto 5, hamwe n’ishyamba ritewe ku buso bungana na hegitare imwe.
Sindikubwabo waje i Ruli mu itangwa ry’impamyabumenyi avuye mu Karere Muhanga, Umurenge wa Kiyumba, Akagari ka Ruhina, avuga ko ku byangombwa bisabwa n’ishuri bifite agaciro ka miliyoni imwe n’ibihumbi 650Frw ku mwaka, arenzaho andi mafaranga arenga ibihumbi 500 y’itike, imyambaro, ayo kwivuza n’ayo kwimenyereza umwuga k’umunyeshuri.
Sindikubwabo agira ati “Ayo mafaranga ni menshi pe, batagize icyo bakora, abanyeshuri biga ubuforomo n’ububyaza bahagije ntabo babona mu Rwanda.”
Abahize abandi barashimiwe
Mfurayase Honoré na we yakomeje yunganira umubyeyi we, avuga ko n’ubwo bishyurirwa amafaranga menshi y’ishuri, iyo barangije kwiga bakajya mu kazi, umushahara bahembwa ungana n’ibihumbi 200Frw ngo ni muto cyane.
Mfurayase agira ati “Kugira ngo ngaruze miliyoni hafi 10Frw umubyeyi yantanzeho bizansaba gukora nk’imyaka 10, bisaba ko bareba ikiguzi umuntu yatanze bakareba no ku isoko ry’umurimo, kuko ubaye warasabye umwenda ntabwo washobora kuwishyura.”
Abaforomo n’ababyaza bavuga kandi ko umubare muto wabo mu kazi utuma bavunika cyane, kuko badafite uburyo basimburana ngo bagire igihe cyo kuruhuka gihagije.
Sendika y’Abaforomo n’Ababyaza mu Rwanda ivuga ko abanyamuryango bayo ari bake, aho batarenga ibihumbi 13 mu Gihugu mu gihe hakenewe byibura abagera ku bihumbi 20.
Cardinal Kambanda ashima Abaforomo
Mu gutanga impamyabumenyi ku barangije kwiga muri RHIH, Arikiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, ashimira uruhare rw’abaforomo n’ababyaza mu kuramira ubuzima bw’abantu, kuko ngo na Papa Francisco kuri ubu urembeye mu bitaro by’i Roma byitwa Gemelli, ari mu maboko y’abaforomo n’abaforomokazi.
Cardinal Kambanda yagize ati “Papa wacu Francisco murabizi ko ari mu bitaro arwaye, ari mu maboko y’abaforomo n’abaforomokazi, kandi twese abakuru n’abato, abaciye bugufi n’abanyacyubahiro, iyo ubuzima bwahungabanye tuba turi mu maboko yanyu, (nyamara) abaforomo n’ababyaza baracyari bake kandi bakenewe, akazi karahari.”